Amezi atandatu arashize hasohotse indirimbo yitwa Naremeye, Yago Pon Dat yiyambajemo Bushali. Gusa, si yo yari amahitamo ya mbere kuko yifuzaga ko Ariel Wayz yamuririmbira inyikirizo ariko uyu muhanzikazi ntiyashimye impano y’uriya musore bahoze bameranye neza kubera inyungu buri umwe yakuraga ku wundi.
Ubundi Yago Pon Dat yahoze ari inshuti n’ibyamamare hafi ya byose byo mu Rwanda bitewe n’urubuga yabahaga igihe cyose babaga bakeneye kwamamaza ibihangano cyangwa se ibikorwa bitandukanye. Buri wese ukurikira imyidagaduro yo mu Rwanda azi neza uruhare rwa Shene ya Youtube y’uyu musore w’i Tabagwe, agace avukamo yanaririmbye muri Suwejo.
Byabaye bibi ubwo yabonaga amafaranga akigira inama yo kwinjira mu buhanzi. Ba bahanzi bahoze ari inshuti z’akadasohoka, mbese bari ba cira aha nikubite byarabayobeye ukuntu yiyambuye umwuga w’ubunyamakuru akinjira ku isoko bahahiraho.
Ariko hari indirimbo y’itsinda ryahoze ryitwa Urban Boys baririmbye ko “Urwanira byinshi ukabura na bike wari ufite, reka iby’ishyari uhinge wenda na we uzeza!”
Iyi ndirimbo rero ku bantu batayibuka yagiye hanze ku itariki 6 Kanama 2015. Kuri ubu ubutumwa buyirimo ni bwo bukwiriye gukoreshwa na buri wese uba mu ruganda rw’imyidaduro hano mu Rwanda kuko umurima ni munini ariko usanga abantu barenga imbibi. Uhinga ishyari ugasurura ishavu!
Tugarutse ku mubano waje kuba mubi hagati ya Yago Pon Dat n’ibyamamare, uyu munsi duhereye kuri Ariel Wayz kuko rimwe Yago yigeze kubivuga mu marenga ntiyerura umuhanzikazi yegereye akamuca amazi.
Hari n’abandi bahoze ari inshuti n’uyu musore wahoze ari umunyamakuru, ariko bakaza gukuramo akarenge kabo bakimara kubona ko abasanze mu kibuga bakiniramo kandi na we bataramuteye ku mwanya yakinagamo neza. Nta hantu na hamwe uzumva uku kutumvikana mu itangazamakuru bivugwa na ba nyirabyo, ariko buri wese abiganirira uwo aba yizeye
Ubwo Yago Pon Dat yatekerezaga gukora indirimbo yitwa Naremeye, umuhanzi yatekereje ni Ariel Wayz, kandi koko uyu mukobwa wize umuziki ni umwe mu bajya mu ndirimbo zikaryoha kuko atanga ibye byose.
Yago rero reka azitwaze wa mubano yahoze afitanye na Ariel Wayz ashake kubihuza n’ubuhanzi kandi ntaho byari bihuriye. Yahamagaye Ariel Wayz amugezaho igitekerezo, undi aracyakira ariko nyine ni kumwe wanga guhakanira umuntu ukamubwira ko nta kibazo kandi umutima wawe uziko bitazakunda. Bimwe Abanyarwanda bita kwanga kwiteranya.
Igihe cyo gukora indirimbo cyarageze Yago Pon Dat ahamagara Ariel Wayz, umukobwa ugezweho amubwira ko afite ibintu byinshi ahugiyemo. Iki gisubizo ku bazi uko indirimbo ikorwa mwahita mutahura igisobanura cyacyo, kuko iyo umuhanzi aburiye mugenzi we umwanya ntabwo indirimbo ishoboka.
Yago Pon Dat yahise araranganya amaso asanga umuntu wamugoboka ari Bushali dore ko na we babanye mu bihe byiza n’ibibi. Nguko uko byagenze ibya Yago Pon Dat na Ariel Wayz batagihuza kandi barahoze ari inshuti z’akadasohoka.
Umunyamakuru ukora mu biganiro by’imyidagaduro kuri imwe muri televiziyo zo mu Rwanda waganiriye na Yago Pon Dat na Ariel Wayz, yabwiye IGIHE ko aba bahanzi bahoze ari inshuti none umubano wabo warakonje.
Ni umunyamakuru wanze ko amazina ye ajya hanze kubera umubano afitanye na bo akaba adashaka kwiteranya.
Yagize ati ”Ariel Wayz jyewe yambwiye ko adashobora guha ’collabo’ na Yago Pon Dat. Kandi na Yago Pon Dat yigeze kumbwira ko yagerageje kwegera Ariel Wayz akamwima umwanya. Ni ibintu byababaje cyane Yago kuko yari azi ko umubano wabo ari nta makemwa. Rero ntabwo uzasanga mu itangazamakuru bivugwa ariko rwose barashwanye. Kandi na bo nta hantu uzumva babivuga.”
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment