Umuhanzi Bruce Melodie agiye gutaramira abakurikira ikiganiro kiri mu bya mbere bikunzwe cyane muri Amerika
Umuhanzi Bruce Melodie, agiye gutaramira abakurikira ikiganiro ‘Good Morning America’ kiri mu bya mbere bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na 1.55 AM ireberera inyungu z’uyu muhanzi, yavuze ko Bruce Melodie azataramira miliyoni zikurikira iki kiganiro gitambuka kuri Televiziyo ABC, afatanyije na Shaggy basubiranyemo indirimbo ‘When she is around’.
Aba bombi bataramanye mu bitaramo bya Jingle Ball mu mijyi ya Dallas na Miami, bazatarama muri iki kiganiro ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024.
Bruce Melodie abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere, utaramye muri iki kiganiro gikorwa n’abanyamakuru Robin Roberts, George Stephanopoulos, Michael Strahan, Lara Spencer na Ginger Zee.
Mu 2022 ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Nielsen Media Research, bwashyize iki kiganiro ku mwanya wa mbere mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bruce Melodie na Shaggy bagiye gutarama muri iki kiganiro, nyuma y’iminsi mike basubiyemo indirimbo ‘Funga Macho’ bayishyira mu Gifaransa.
Comments
Post a Comment