Umugabo yafushye cyane bituma atera icyuma umukunzi we w’umuseriveri biteguraga kurushinga aramwica, nyuma yo kumenya ko yaryamanye n’undi mugabo.
Iperereza ryavuze ko ibi byabaye mbere y’uko uyu mugabo nawe yaje gupfira mu mpanuka y’imodoka yakoze ubwo yahungaga polisi ngo adafungwa.
Uyu mugabo akimara kwica uyu mukunzi we ngo yahise ahamagara ababyeyi be.
Bageze mu rugo mu gitondo cyo ku ya 25 Nyakanga 2022, basanze Becci w’imyaka 37 y’amavuko yapfuye.
Crosby yahise yinjira mu nzu abaza se icyo yakora.
ubwo se yamubwiraga ko agiye guhamagara abapolisi, Crosby ngo yaramusubije ati: ’Ndagiye’ maze asohokera mu muryango w’inyuma.
Nyina yirutse inyuma ye maze Crosby asubira inyuma, aramuhobera niko gufata imodoka arahunga.
Crosby yagiye ku muvuduko wa kilometero 84 mu isaha akora impanuka ikomeye kuko ngo yagonganye n’indi modoka arapfa, asiga umushoferi n’abandi bari mu yindi modoka bakomeretse cyane.
Urukiko rwamenye ko uyu mugabo yarakaye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi we asambana n’umukoresha we ku kabari.
Uyu mugabo ngo akimufata ntiyabigize birebire ahubwo ngo nyuma yaje kubona ubutumwa bw’urukundo uyu mukunzi we yari yoherereje uwo shebuja niko kumwica.
Muri ubwo butumwa ngo yabwiye uyu mugabo wundi ko adakunda Crosby ko ahubwo bari kumwe kubera abana babyaranye.
Comments
Post a Comment