Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa 7 Werurwe 2024, yatsindiye igihembo cy’umuryango Commonwealth ikesha udushya yahanze mu mitangire ya serivisi z’amategeko.
Iki gihembo cyatangiwe mu nama y’abaminisitiri b’ubutabera bo mu bihugu bigize Commonwealth iri kubera muri Zanzibar kuva tariki ya 4 Werurwe.
Iyi Minisiteri igikesha gahunda zagiye zitanga umusaruro nk’ishyirwaho ry’urwego rw’Abunzi na sisiteme y’ikoranabuhanga ya IECMS (Integrated Electronic Case Management System), ifasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubutabera biboroheye.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uhamya ko iyi mishinga izafasha Abanyarwanda kugera ku ntego irambye yo gutanga ubutabera bungana kuri bose.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, yasobanuye ko hahanzwe utu dushya mu rwego rwo gufasha abantu benshi kubona ubutabera no gukemura amakimbirane.
Yagize ati “Iyo duhanga utu dushya, ni ukubera ko dushaka ko abantu benshi bashoboka babona ubutabera, bakagira kandi uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane. Ikoranabuhanga ryadufashije kubigeraho, bityo guhabwa igihembo ni inyongera.”
Muri iyi nama, abaminisitiri bo mu bihugu bigize Commonwealth bari kuganira ku buryo ikoranabuhanga n’udushya byihutisha itangwa ry’ubutabera, hifashishijwe imiyoboro itandukanye n’amavugurura mu rwego rw’ubutabera atuma serivisi zitangwa mu mucyo.
Urwego rw’Abunzi rwashyizweho mu 2004 kugira ngo rufashe abaturage mu tugari no mu mirenge gukemura amakimbirane mbere yo kugera mu nkiko. IECMS yo ibafasha gukurikira imigendekere y’imanza, bidasabye ko bava mu ngo.
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment