Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora.
Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo.
Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka umugore kandi nta kintu abuze haba mu bifatita (amafaranga) ndetse n’ibindi bisabwa.
Nyuma yo kubona ko abantu bamumereye nabi, Super Manager yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka utarangira atari yakora ubukwe n’umukunzi we.
Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager aruzuza imyaka 40 ku wa 1 Mata uyu mwaka kuko yavutse mu mwaka 1984, avukira i Dar es Salaam muri Tanzania.
Abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n’igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw’imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze.
Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024, aho avuga ko azabutura nyina nubwo atakiri ku isi y’abazima.
Comments
Post a Comment