Sunny yatangaje ko yahemukiwe na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ’Kungola’ bikarangira ayimwibye, ahamya ko yamuhombeye n’ubwo abenshi bayikunze.
’Kungola’ ni indirimbo Sunny yakoranye na Bruce Melodie, yagiye hanze mu 2019, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku buryo Bruce Melodie akiyifashisha mu bitaramo bitandukanye bitewe n’uburyo ihagurutsa abafana.
N’ubwo iyi ndirimbo yakunzwe, ikaba igiye kuzuza Miliyoni eshatu z’abayirebye kuri YouTube, Sunny we avuga ko yamuhombeye kuko Bruce Melodie yayimwibye.
Ibi Sunny yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Chita Magi TV ku muyiboro wa YouTube, ahamya ko yashoye muri iyi ndirimbo agahomba kandi ko ari ibisanzwe mu bucuruzi.
Yahishuye ko amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) abarizwa ku mbuga zicururiza umuziki za Bruce Melodie, hakaba handitseho ko indirimbo ari iya Bruce Melodie yakoranye na Sunny, nyamara amashusho yayo akaba agaragaza ko indirimbo ari iya Sunny yakoranye na Bruce Melodie.
Comments
Post a Comment