Sosiyete Sivile zikorera mu ntara ya Kivu ya ruguru ntiziyumvisha uko FARDC ikomeje gutakaza ibice byinshi byo muri iyi ntara
Sosiyete Sivile zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaganye ubugwari igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, gikomeje kugaragaza mu ntambara gihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni nyuma y’aho M23 ifashe agace ka Vitsumbi kegereye ikiyaga cya Edouard, muri teritwari ya Rutshuru hafi ya Uganda, kiyongera ku tundi turimo Nyanzale no mu nkengero zaho.
Mu ibaruwa iyi miryango yandikiye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yamumenyesheje ko mu gihe cyose FARDC yambuwe ibice, isobanura ko yakoze ‘Replis stratégique’, ikamburwa ibindi isa n’irebera.
Yagaragaje kandi ko igisirikare cya RDC kidakwiye kwicara, gitegereje ko M23 igaba ibitero kugira ngo kirwane, ahubwo ko na cyo gikwiye kujya gitungurana, kigafata ibice cyambuwe.
Yagize iti “Twanze ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwa gisirikare bwo gukumira ibitero na za ‘replis stratégiques’ z’urudaca mu gihe M23 iri gufata ibindi bice.”
Yagaragaje ko muri FARDC harimo abagambanyi bashobora kuba baha Perezida Tshisekedi amakuru atari yo y’urugamba, nk’uko byagenze mu gihe umutwe witwaje intwaro wa AFDL wayoborwaga na Laurent Kabila warwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Iti “Twibuke ko mu gihe AFDL yafataga ibice, bamwe mu bofisiye b’ingabo za Zaïre boherereje Leta amakuru atari yo, ntiyigera ihagera ngo imenye uko ibintu byifashe, inashake igisubizo. AFDL yaratunguranye i Kinshasa tariki ya 17 Gicurasi 1997.”
Ubu bugambanyi bwashimangiwe na Perezida wa sosiyete sivile muri Rutshuru, Jean Claude Mbabaze, ubwo yasobanuriraga RFI uko FARDC yavuye muri Vitsumbi.
Mbabaze yagize ati “FARDC bavuye mu gace mbere y’uko inyeshyamba zihagera, ntibigeze barwana. Mu gisirikare ntiharimo abakorana na zo n’abagambanyi?”
Iyi miryango yasabye Tshisekedi ko yakohereza Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bakurikiranire hafi uko FARDC iri kwitwara ku rugamba kugeza igihe izisubiza ibice byose yambuwe na M23.
Inkuri ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment