Skip to main content

Rusizi: Kwa Mudugudu hasanzwe inzoka yizingiye ku mbeba mu isashi ari bizima

Umukuru w’Umudugudu wa Nyakagoma, mu Kagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, Rwagasore Théobard, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 abyutse yasanze inzoka ku muryango w’igikoni yizingiye ku mbeba biri mu isashi byombi ari bizima.
Ikibazo cy’inzoka abaturage bahatuye bavuga ko kimaze kuba amayobera kuko zimaze kuboneka mu ngo nyinshi z’uyu Mudugudu, hakayoberwa abazihazana n’icyo bagamije.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mudugudu Rwagasore Théobard, yavuze ko yabyutse saa kumi n’imwe na 45 z’igitondo abona inzoka n’imbeba mu isashi, byizingitiranyije byombi ari bizima ubwoba buramutaha. Ati: “Yari inzoka y’inshira yizingitiranyije ku mbeba nk’uko ba mucoma bazinga inyama za zingaro, biri mu isashi iza mu mufuka w’isukari, bifungishije ibirere by’insina.”
Yongeyeho ko atari ubwa mbere ibisa gutyo bibaye muri ako gace. Ati: “Hari hashize ibyumweru 2 ku muturanyi wanjye naho hagaragaye inzoka yahaje, yamize indi ariko zose ari nzima, bakazica babanje gusenga, nanjye nahise mpamagara abaturage, ubuyobozi bunkuriye n’abanyamasengesho barahagera birebera ibiri iwanjye.”
Avuga ko abantu benshi bakihagera, abanyamasengesho batangiye gusenga, uko basengaga inzoka n’imbeba byagiye byikubaganya kugeza byivanye mu ishashi, bijya ku ruhande bikiri bizima nta kirya ikindi bitanahunga, batinya kuyica.
Umukecuru umwe muri abo banyamasengesho, afata umupanga arayicocagura, bazana inkwi arayitwika, ivu arita mu bwiherero, kuko ngo abahanga mu bijyanye n’amarozi bari bari aho, bavugaga ko iyo uyitabye utayitwitse, abayihazanye kubera amarozi bayitaburura bakayizura, ikazazana noneho ubukana burusha ubwa mbere ububi.
Mudugudu Rwagasore w’imyaka 60 avuga ko nta gushidikanya, bakeka amarozi kuko izo nzoka zimaze kuba nyinshi muri uwo Mudugudu, bamwe nyuma yo kuzica bikabagiraho ingaruka zirimo gupfusha abana cyangwa amatungo, hakaba n’abo bazoherereza baba bari ku mashuri kwiga bikananirana bagataha, abari ku kazi bakakananirwa, n’ibindi.
Abaturage bifuza ko ubuyobozi bwateranya abaturage iki kikavugwaho kuko bijenjekewe n’ubuyobozi bishobora gukurura ibibazo by’umutekano muke. Umuturanyi we uvugwa ko na we aherutse kohererezwa inzoka nk’iyi, Birikunzira Léonard avuga ko yayohererejwe ku wa 28 Gashyantare 2024, saa tanu z’amanywa ubwo yari agiye gushaka ubwatsi bw’amatungo.
Ati: “Nabaye ngifungura urugi rwo ku irembo ngo nsohoke, mpura n’inzoka nini yamize indi ariko zombi ari nzima, iyamizwe umurizo winyeganyeza. Nagize ubwoba ndazikanga aho kugenda zikarwana zinjira mu rugo, abahingaga haruguru y’iwanjye ndabahamagara baraza baratinya.
Nahamagaje isuka ngo nzase, ngiye kuzasa amaboko ahera mu kirere isuka ntiyamanuka, nkomeza gusenga ni bwo numvise amaboko arekuye, ndazasa ndazitaba ariko n’ubu iyo ntekereje kujya aho nazitabye ubwoba bunyuzura umubiri.”
Uyu mugabo w’imyaka 53 avuga ko atari ubwa mbere, kuko mu 1997 ubwo yari afite abana b’impanga z’umwaka n’amezi 3, na bwo yasanze inzoka 2 mu cyumba yararagamo zikinira imbere y’uburiri bwe, bagiye kuryama saa yine z’ijoro. Yarazishe, mu mezi 2 gusa umukobwa muri za mpanga aba arapfuye.
Anavuga ko yakomeje kubona ibindi bidasanzwe iwe, aho hazaga ibintu birira nk’impinja, ibivuga nka za dindo, yasohoka akabibura ariko yatera nk’ibuye yagira icyo ahamya bugacya yarwaye yarembye. Ati: “Ku wa 4 Ugushyingo umwaka ushize ni bwo numvise umuhungu wanjye w’impanga y’uwo mukobwa wakoraga izamu ku isoko rya Rusizi, wari ufite imyaka 28 yaramanamaze kubaka yitegura gushyingirwa, bavuga ngo yaguye mu kabari ku manywa y’ihangu biranyobera kandi adakunda kujya mu tubari, ntekereza ko ari abo barozi bamuroze, turashyingura ndatuza.’’
Yongeraho ko nyuma y’urwo rupfu rw’umuhungu we, mu kwezi kumwe gusa, ku wa 22 Ukuboza, undi mwana we yakubitanye n’inzoka mu nguni z’ubwiherero, icyatangaje ngo ni uko, nyuma yo guhamagara abaturanyi bakaza bakabyirebera, yafashe umuhoro akayicagagura, mugitondo bajya kureba bagasanga bya bice byose byongeye kwiteranya, yasubiye uko yari imeze mbere ariko yapfuye. Mu mezi atageze kuri 3 izo nzoka imwe yari yamize indi na zo zikamutera.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urundi rugo rwishwemo inzoka basanze mu giti cyo ku irembo ikina n’inyoni, bakiyireba irahuruduka yikubita imbere y’umuryango w’inzu, bahamagara abanyamasengesho baraza barayica, nyuma undi mukecuru na we wo muri uyu Mudugudu abona indi nzoka mu nzu, agiye kuyica imuhungira ku yindi nzu bubakaga, irahagarara irizinga.
Uwo mukecuru yashize ubwoba arayica, igipfa ihene yari afite bamuhaga amafaranga 80 000 itangira kurwara indwara y’amayobera, izunguza umutwe bidasanzwe, mu byumweru 2 gusa iba irapfuye, barayitaba.
Akavuga ko iby’amarozi bashumurizwa inzoka byeze cyane muri uyu Mudugudu, uyu Murenge ukanavugwamo ibindi byo gukubitisha abantu inkuba, zikiza abantu nta mvura yaguye n’ibindi bakifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bubikoraho kuko hari abo baba bakeka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamanu Uwamahoro Solange, yabwiye Imvaho Nshya ko bakimara kubyumva bateguye inama y’umutekano idasanzwe muri uyu Mudugudu izaba ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024.
Ati: “Tuzahumuriza abaturage, banavuge abo bakeka, abo bazahurizaho bazahamagarwe baganirizwe, kuko hatagize igikorwa cyihutirwa, hakurikijwe uburakari bamwe mu baturage bafitiye abo bita abarozi nubwo muri Leta amarozi tutayemera, habamo kwihanira hakagira abahasiga ubuzima.”
Bibaye mu gihe umwaka ushize muri Kanama, umugabo w’imyaka 44 wo mu Murenge wa Gashonga muri aka Karere yiciwe n’abaturage mu ruhame akekwaho amarozi, igice cy’u Bukunzi n’u Busozo mu Murenge wa Nyakabuye uherereyemo na cyo kikaba cyarakunze kuvugwamo amarozi cyane, abaturage bagasanga ubuyobozi bukwiye kubihagurukira, ntibubikinishe ngo bitazavamo ibindi bibazo by’umutekano muke.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...