Skip to main content

Rusizi: Inama njyanama yasabye ibisobanuro Meya ku ibaruwa ashinjwamo gushinyagurira abarokotse Jenoside

 


Inama njyanama y’akarere ka Rusizi yandikiye Meya, Dr.Kibiriga Anicet,imusaba ubusobanuro ku butumwa bushinyagurira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ivuga ko bukunze kumuranga.

Mu ibaruwa yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ariko igaragaza ko yanditswe kuwa 08 Werurwe na njyanama y’Akarere ka Rusizi,yasabye uyu Meya ibisobanuro inamagana inyandiko idasigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Iyi njyanama ivuga ko isaba Meya ubusobanuro kubera ibaruwa yandikiye Komite ya Ibuka ku rwego rw’akarere n’izindi nzego iri gucicikana,agakoresha imvugo idakwiriye.

Iyi baruwa ivuga ko mu gika cya kabiri,Meya yanditse agira ati:"Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nyandiko yawe yo kuwa 1/03/2024 igaragaza ko wowe bitakureba ikomeje kubabaza abanyarwanda bose by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994."

Inama Njyanama yakomeje iti: "Umuyobozi niwe ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda."

Njyanama yavuze ko mu nyandiko ya Meya Kibiriga yo kuwa 06 Werurwe aribwo yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko muri iyi nyandiko yakoze amakosa y’imyandikire ndetse ko imvugo yakoresheje idakwiriye ndetse ko yabivumbuye nyuma yo gukora ubusesenguzi.

Iyi njyanama yibukije Meya Kibiriga ko atari ubwa mbere akoze amakosa kuko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,bataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya jenoside wo mu murenge wa Nyakabuye,bakawujyana mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi, bakamushyingura mu cyubahiro.

Inama njyanama yasabye ibisobanuro meya Kibiriga kuko ngo imyitwarire ye itari myiza ikunze kugaragara igihe cyo kwibuka cyegereje,ndetse imubwira ko bizasuzumwa yateranye.


 

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...