Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bagaragaje ko batewe impungenge n’imvubu ziri kugaragara mu mugezi wa Ruhwa zikomeje kubonera imyaka.
Bamwe muri abaturage babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’izi mvubu, kuko ziri kubonera ndetse banatewe impungenge n’ubuzima bwabo kuko zatangiye kubarya kuko umwe amaze gupfa.
Ibi babitangaje nyuma y’aho ku tariki 8 Werurwe 2024, imvubu imwe yari mu mugezi wa Ruhwa utandukanya u Rwanda n’u Burundi, yariye umugabo witwi Habimana bimuviramo gupfa.
Uwitwa Byukusenge Innocent yagize ati “Ni mudukorere ubuvugizi kuko imvubu imyaka yacu zayimaze, ikindi zatangiye no kutwica.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul, yavuze ko imvubu ziri konera abaturage bo muri aka gace.
Yagize ati “ Yariye umugabo wari mu murima mu Mudugudu wa Gombaniro mu Kagari Ryankana ubwo yari amaze guhinga agiye gukaraba ku mugezi ngo yikureho itaka atahe,imvubu rero yari hafi aho atayibona iramukurura iramurya.”
Yakomeje avuga ko uyu muturage bahise bamujyana ku Bitaro bya Gihundwe nabyo bihita bimwoherereza ku Bitaro bya Kaminuza bya CHUB kuko yari yakomeretse cyane ariko apfira mu nzira, ubwo bari bageze muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko izi mvubu zikunze kugaragara muri uyu mugezi mu gihe cy’imvura.
Ubuyobozi bwatangaje ko bari gukora ubuvugizi ngo abaturage barindwe izo mvubu.
Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.
Comments
Post a Comment