Skip to main content

RURA yamuritse ibiciro bushya by'ingendo mu Rwanda

 


Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakiyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, nibwo Guverinoma yatangaje ko iyo nkunganire iri hagati ya 40% na 5) ikuweho, bivuze ko umugenzi ari we uzajya yiyishyurira igiciro cyose cy’urugendo.

Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, aho nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307.

Kuva Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, igiciro cyabaye 205 Frw, kuva Kimironko ugana mu mujyi rwagati igiciro cyabaye 355 Frw, mu mujyi rwagati ugana Kacyiru ni 371 Frw, kuva mu mujyi ujya i Kinyinya ni 402 Frw naho kuva i Kabuga ujya Kimironko ni 420 Frw.

Kuva mu mujyi rwagati ugana i Batsinda igiciro cyagizwe 302 Frw, kuva ku Kimironko ugana Nyabugugo umugenzi azajya yishyura 371 Frw, Nyabugogo-Batsinda ni 301 Frw, mu mujyi rwagati ugana i Batsinda naho bizaba ari 301 Frw, mu gihe Nyabugogo ugana Kimironko ari 339 Frw.

Ibiciro bishya bigaragaza ko umugenzi uva Nyabugogo agana i Gasanze azajya yishyura 462 Frw naho ujya Kinyinya avuye Nyabugogo akishyura 342 Frw.

Mu ntara naho hatangajwe ibiciro bishya nk’aho Nyabugogo-Base ari 1593 Frw, Nyabugogo-Musanze ni 2811 Frw, Nyabugogo-Kayonza ni 2310 Frw, Nyabugogo –Kiramuruzi ni 3070.

Ibiciro bishya kandi bigaragaza ko umugenzi uva Nyabugogo agana Nyagatare ari 4956 Frw, Nyabugogo –Kagitumba ni 5833 Frw.Nyabugogo-Muhanga ni 1506 Frw, Nyabugogo-Ruhango ni 2178 Frw, Nyabugogo-Nyanza ni 2705 naho Nyabugogo-Huye ni 3742 Frw.

Umugenzi uvuye Nyabugogo agana Nyamasheke azajya yishyura 6257 Frw, Nyabugogo-Kamembe ni 7602 Frw, naho Nyabugogo-Rubavu ni 4839 Frw.

Ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu hose bizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024.

Muri rusange ibiciro byose byavuzwe Guverinoma yatangaje ko ari ibyashyizweho mu 2020, gusa bikaba byari byaragabanyijwe kuko hari amafaranga Leta yishyuriraga umugenzi nka nkunganire, kubera ubukungu bwari bwarasubijwe inyuma na Covid-19.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo nkunganire ya Leta ikurweho, nyuma y’amavugurura yakozwe arimo kongera umubare w’imodoka rusange zitwara abagenzi ndetse no kwemerera abantu bose bafite ubushobozi bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange kubikora.

Kugeza ubu hari ibigo 14 byemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bantu bane babikora ku giti cyabo.

Inkuru ya IGIHE

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib

Hasohotse itangazo rigaragaza uko abanyeshuri biga baba mu bigo bazasubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bazatangira gusubira kwishuri guhera tariki 15 Mata 2024 azaba arı kuwa mbere.

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.