Rudasingwa Prince yahishuye ko yirukanwe muri 'Academy' ya APR FC ayimazemo imyaka 3 ndetse anasobanura uko yisanze muri Rayon Sports.
Mu buzima biragorana kugira icyo umuntu yageraho gikomeye ataranyuze mu nzira zirimo amahwa. Ushobora kuba hari uwo ujya ubona ari kubaho mu nzozi zawe ukagira ngo ko bigeraho byaramworoheye ariko ntabwo ariko bimeze.
Rudasingwa Prince ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports aganira na Televiziyo Rwanda mu kiganiro Kick OFF, yagarutse ku rugendo rwe rw’umupira w’amaguru ndetse ahishura ko yakinnye mu ikipe y’abato ya APR FC ndetse yizeye kuyikomerezamo ariko akaza kwirukanwa nyuma y’imyaka 3.
Yavuze ko yahereye mu ikipe y’abato y'iwabo mu karere ka Rwamagana ariko nyuma APR FC ikaza gukorayo amajonjora ishaka abakinnyi bakiri bato maze aza kuyatsinda ayisangamo gutyo.
Yakomeje agira ati”Narinzi umupira ariko nta mbaraga ,urumva nari nkiri muto ariko mfite tekinike ndagenda ndakina,abatoza barankunda abakinnyi ba APR FC,abayobozi urumva navamo bakamfata. Nyine Imana yanshyizeho igikundiro muri make kuko twari abana benshi kandi bazi umupira.
'Academy' yacu yari izi umupira aribwo ba Nshuti Innocent bari barimo ba Saleh Nkirinkindi n’abandi ariko urumva njyewe basaga naho banduta. Ubwo twaragiye turakora Imana iramfasha nisanga muri 30 niko guhuta mva I Rwamagana nisanga muri Academy ya APR FC tukajya twiga kuri APE Rugunga.
Twajyaga kwiga saa saba n’igice zagera tugataha tukajya gukora imyitozo.
Ubwo 'academy' ya APR FC nyimaramo imyaka 3 ariko baza kunyirukana. Baratubwiye ngo ni tujye mu kiruhuko,nyuma tugiye gutangira ishuri dutegereza ko baduhamagara turaheba…
Comments
Post a Comment