Umuyaga ukomeye wasenye inzu zirenga 20 unagusha ibiti byinshi mu mashyamba atandukanye yo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.
Ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, nibwo uyu muyaga wasenye inzu zirenga 20 n’amashyamba atatu aherereye mu Kagari ka Bivumu muri uyu murenge wa Mudende.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Eric Murindangabo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muyaga wangije inzu zirenga 20 ndetse umwana umwe yakomeretse.
Yagize ati “Kugeza ubu turacyabarura ariko ni inzu zirenga 20 kuko mu mudugudu umwe harimo inzu umunani no mu wundi mudugudu harimo izindi nk’izo kubera ko wibasiye imidugudu itatu.”
Yakomeje avuga ko uyu muyaga wanangije ibiti byinshi byo mu mashyamba atandukanye harimo n’irya Leta.
Ati “ Uyu muyaga waje izuba riva ukuraho ibisenge by’inzu nyinshi. Hari n’ishyamba rya Leta rya Bihungwe ahaguye ibiti binini birenga 50, n’irindi shyamba ry’umuturage ryo mu Mudugudu wa Bivumu.”
Uyu muyobozi w’umurenge wa Mudende yongeyeho ko hari inzu zasenyutse ku buryo bisaba kongera kuzubaka ariko nyinshi ari izavuyeho ibisenge zikeneye isakaro gusa.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko kugeza ubu nta bufasha imiryango yasenyewe n’uyu muyaga yari yabona ariko bari gukora ubuvugizi no kubarura imiryango yose yahuye n’ibi biza.
Comments
Post a Comment