Papa Francis yashyigikiye gahunda ya Kiliziya Gatolika ya Ecosse iteganya gutanga inkunga bita ‘Wee Box’ ikusanywa mu gihe cy’igisibo ikazoherezwa mu Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe cy’igisibo abakirisitu gatolika ba Ecosse bigomwa ibintu bakunda birimo ikawa, vino, chocolat n’ibindi, amafaranga bari kubigura bakayakusanyiriza muri ‘Wee Box’, iyi nkunga yabo igashyigikirwa n’ihuriro ry’Abepisikopi bo muri iki gihugu.
Iyi mpano ya Wee Box ishyikirizwa abantu bo mu bice bahisemo bazahajwe n’inzara cyangwa ibindi bibazo bijyanye n’imibereho, ikabageraho kuri pasika.
Kiliziya ya Ecosse yahisemo ko mu 2024, iyi mpano izagenerwa u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cya Kiliziya Gatolika ya Ecosse gitanga inkunga(SCIAF), Lorraine Currie yatangaje ko inkunga bakusanyije mu gisibo cy’uyu mwaka yihariye.
Ati “Hari intambara n’ibindi bikomeye biri kuba mu Isi yacu, tukabibona binyuze kuri za televiziyo. Gusa hari n’ibibazo by’abababaye n’akarengane tudakunda kumva mu bihugu bitandukanye nko mu Rwanda.”
“Ibikorwa bya SCIAF mu Rwanda bishingiye ku mpano z’abaturage ba Ecosse byibanda cyane ku gufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa. Dufatanyije n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, dufasha abagore n’abakobwa kongera kwiyubaka, kwigirira icyizere no kubaka ejo habo heza n’imiryango yabo.”
Ikinyamakuru Crux cyanditse ko gahunda ya Wee Box ifasha abakirisitu ba Ecosse gushyira mu bikorwa imigenzo y’igisibo ikubiyemo gusenga, kwicuza no kwigomwa.
Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Internationalis, Alistair Dutton yatangaje ko Papa Francis yashimishijwe no guha umugisha iyi mpano ya Wee Box ndetse anamenyeshwa ibikorwa bya SCIAF mu Rwanda.
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment