Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Niyokwizera Bosco wamenye nka Niyo Bosco, yatangaje ko yafashe paji nshya mu miririmbire ye yinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’igihe gishize yakiriye agakiza.
Uyu muhanzi wo muri Kikac Music Ltd yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ubigenza ute? n’izindi zakomeje izina rye. Ibihangano bye byibanda ku komora imitima, bituma hari abagiye bavuga ko afite n’izigaruka ku mwami Yesu.
Aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndabihiwe’. Ushingiye kubyo yatangaje, iyi n’iyo ndirimbo ya nyuma akoze mu zisanzwe z’isi (Secullar).
Yari aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo zinyuranye yakubiye kuri Extended Play (EP) ye yise ‘New Chapter’ ariko yumvikanishije ko yafashe icyemezo kizatuma indirimbo ‘Smile’ atazayishyira hanze, kuko yinjiye muri Gospel.
Ubwo yari mu kiganiro ‘Samedi de Tente’ cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, Niyo Bosco yatangaje ko yamaze gusezera mu muziki w’indirimbo zisanzwe, yinjira muri ‘Gospel’ nyuma y’uko Imana imwigaragarije.
Uyu munyamuziki wiyita ‘Music Machine’ yavuze ko Imana yamukoreye ‘ibintu byinshi’ mu buzima bwe azirikana. Avuga ko yasimbutse ibintu byinshi ku rwego rw’uko ‘mbagomba kubaho ubundi buzima buyubahisha kurushaho’.
Comments
Post a Comment