Nyuma y’iminsi 10 badakora imyitozo, abakinnyi ba AS Kigali bayisubukuye nyuma yo kwizezwa na Perezida w’Icyubahiro, Shema Fabrice umushahara w’ukwezi kumwe muri ane abandi atanu baberewemo n’iyi kipe.
Ku wa Mbere, tariki 25 Werurwe 2024 nibwo iyi kipe y’umujyi yasubukuye imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi 22, aho abatabonetse ari Hussein Tshabalala uri mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Raphael Osaluwe, Iyabivuze Osée, Benedata Janvier na Guillain.
Ni mu gihe umunyezamu Kimenyi Yves na Itangishaka Blaise bo bakoreye hanze y’ikibuga bari kumwe n’umutoza wongera imbaraga.
Tariki 15 Werurwe 2024 nibwo abakinnyi ba AS Kigali bahagaritse imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi ane n’atanu kuri bamwe baberewemo n’ubuyobozi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kapiteni Bishira Latif yavuze ko kuba bemeye gusubira mu myitozo hari ibiganiro byiza byabayeho.
Yagize ati “Twagarutse mu myitozo kuko hari ibiganiro byiza byabayeho. Ntabwo byari ibihe byiza ariko tugomba kwihangana tukagera ku ntego zacu zo gusoza mu makipe ane ya mbere.”
Ku ruhande rw’umutoza Guy Bukasa atangaza ko abakinnyi bagarutse bigaragara ko bakoraga imyitozo ku giti cyabo bityo ko ibyo gukoraho atari byinshi cyane.
Ati “Abakinnyi bagarutse bafite imbaraga nubwo atari 100% ariko biragaraga ko bakoraga imyitozo ku giti cyabo. Turi kugerageza gukora ku mayeri y’umukino.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa n’inzengo zose kuko kimaze kuba karande.
Ati “Ntabwo ari ibibazo biba muri AS Kigali gusa kuko biri n’ahandi henshi. Birasaba ko abahuriye mu ruganda rwa ruhago bakwiye kwicara bagashaka igisubizo kuko ntabwo umuntu umwe yabishobora kuko muri iyi minsi rwabaye uruganda rukomeye cyane.”
Iyi kipe iri kwitegura Sunrise FC bazasura ku Cyumweru, tariki 31 Werurwe, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.
AS Kigali ni imwe mu makipe yitwaye neza mu mikino yo kwishyura kuko yabashije kuva ku manota 15 ubu ikaba imaze kugira 34, aho iri ku mwanya wa gatandatu, mu gihe hagisigaye imikino itandatu yo gukinwa.
Comments
Post a Comment