Bamwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga mu Mudugudu wa Ruvumera, mu Kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye batunguwe no kubona bimwe mu bicuruzwa byibwe umucuruzi witwa Ishimwe Faustin wacuruzaga ibikoresho bakoresha bakanika ibinyabiziga byaguruwe.
Ishimwe Faustin w’Imyaka 28 yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyuma yuko ku itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Werurwe 2024 yibwe n’abantu atamenye yemeza ko byakozwe mu kagambane kuko aho hantu harara abantu benshi.
Yagize ati: “Naratashye nsiga mfunze mugitondo ni bwo bambwiye ko bahishe barahiba hari mu ijoro ry’itariki ya 15 rishyira tariki ya 16 Werurwe 2024 ariko ikigaragara ni uko habayemo akagambane kuko aha hantu hagoswe n’abazamu bararira aya mabutiki atandukanye.”
Akomeza avuga ko uyu muvuzi gakondo yamuhawe n’umushoramari w’i Kigali asanzwe aranguriraho akavuga ko yamwishyuye amafaranga ibihumbi 650 kugira ngo amugarurize ibyo bamwibye.
Yagize ati: “Nkimara kuhagera nahamagaye umuntu w’i Kigali andangira uyu muvuzi tuvugana amafaranga ibihumbi 650 numva ko bitagaruka ambwira ko nzamwishyura babigaruye none byagaruwe harimo ibyuma bikoresha mu binyabiziga bifite agaciro ka miliyoni 4 byagaruwe ndishimye”
Bimwe mu byo uyu muvuzi yari afite harimo inzoka nzima igenda, ingona yumishijwe, agacuma n’inkoni we yemeza ko akubita uwibye akagarura ibyo yibye.
Abakorera muri uyu mujyi babwiye itangazamakuru ko icyahima abajura bari muri uyu mujyi bajya bagaragazwa n’ubufindo bw’abavuzi gakondo nibura bacika ku ngeso yo kwiba.
Comments
Post a Comment