Mu gihe yitegura isabukuru y'imyaka 20 amaze mu muziki, umuhanzi Mani Martin yateguje abakunzi be album nshya
Mani Martin uri mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yateguje abakunzi be album ya karindwi, ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka ndetse indirimbo ‘Bless my hustle’ yabaye iya mbere iyibarizwaho ashyize hanze.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yavuze ko “Ndi gukora kuri album yanjye ya karindwi nteganya kumurikira mu gitaramo nzakora muri uyu mwaka. Indirimbo ya mbere izaba ibarizwaho ni Bless my hustle.”
Uyu muhanzi w’imyaka 35 y’amavuko, iyo muganira akubwira ko yatangiye umuziki afite imyaka icyenda, ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Barihe’.
Nyuma aza gukora indirimbo zirimo Urukumbuzi yatumye amenyekana kurushaho mu myaka ya 2004, ari naho nubundi abara ko yari atangiye umuziki we nubwo yari atarabona ko azawugira umwuga.
Mu 2008 Mani Martin yamuritse album ye ya mbere yitwa ‘Isaha ya cyenda’, yakurikiwe n’iyitwa ‘Icyo dupfana’ yasohotse mu 2010.
Mu 2011 Mani Martin wari umaze kwamamara yasohoye album yise ‘Intero y’amahoro’, yakurikiwe na ‘My destiny’ yasohoye mu 2012.
Kuva icyo gihe Mani Martin yafashe ikiruhuko cy’imyaka itanu adakora album yongera gusohora iyo yise ‘Afro’ mu 2017, mbere y’uko asohora ‘Nomade’ yagiye hanze mu 2023.
Kuri ubu Mani Martin yavuze ko ageze kure imirimo yo gutunganya album ye ya karindwi ateganya kumurika yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Comments
Post a Comment