M23 yamaganye ibikorwa bya MONUSCO byo gutiza ibirindiro byayo ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije, bakabikoresha bagaba ibitero ku basivili.
Itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka kuri uyu wa 17 Werurwe 2024 rigaragaza ko ibitero byinshi ingabo za FARDC zigaba ku baturage bikorerwa mu birindiro bya MONUSCO.
Ati “Twamaganye twivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ibirindiro bitandukanye by’ingabo za MONUSCO byifashishwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, indi mitwe yitwaje intwaro, ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC binyuranye n’inshingano za MONUSCO.”
Kanyuka yatangaje ko ibi bitero bihitana ubuzima bw’abantu nyamara bibera mu maso y’amahanga ntagire icyo abikoraho.
Ati “Izo ngabo zihajyana intwaro ziremereye kugira ngo zigabe ibitero ku basivile n’inzirakarengane bituma benshi bahatakariza ubuzima abantu bakavanwa mu byabo ndetse n’imitungo ikahangirikira. Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa by’ubwicanyi bibera mu maso y’umuryango mpuzamahanga wicecekeye.”
Iri tangazo rinagaragaza ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi, abacanshuro ndetse n’abandi barwanyi bari muri iri huriro bose bambara impuzankano z’ingabo za Leta, FARDC.
M23 yatangaje ko ikomeje ibikorwa byo kurinda kinyamwuga abasivili b’inzirakarengane, inasaba MONUSCO guhagarika ibikorwa byo gutiza ibirindiro byayo ihuriro ry’imitwe irimo n’ingabo za Leta ribyifashisha mu kwica abaturage.
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment