Mu gihugu cya Chad, Leta nyuma yo kubona ko ubuzima bukomeje guhenda muri kiriya gihugu , Ku wambere w’icyi cyumweru yatangaje ko abaturage bagiye guhabwa amazi y’ubuntu ndetse n’umuriro w’amashanyarazi w’ubuntu.
Leta kandi yatangaje ko abantu bazacana ndetse bakavoma ku buntu kugera mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Si ibyo gusa kuko Leta y’icyi gihugu yatangaje ko igiye kugabanya imisoro ku bijyanye na peteroli ndetse na transipoti mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ingendo kuko byari byazamutse mu mezi yashize bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.
Abaturage b’iki gihugu bavuga ko bakomeje gushimishwa nibyo ubuyobozi bwabo buri kubakorera muri iki gihe isi ihanganye n’inzara.
Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.
Comments
Post a Comment