Skip to main content

Leta yahaye amahitamo abiri abaranguye umuceri utujuje ubuziranenge muri Tanzania



Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko abaguze umuceri utujuje ubuziranenge muri Tanzania bafite amahitamo abiri gusa yo kuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo kuko udashobora kuribwa n’abantu.

Yabitangarije Radio Rwanda mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024.


Ku wa 15 Werurwe 2024 ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), byahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri wavuye mu mahanga, bivuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.


Uwo muceri wahagaritswe nyuma yo kuvumbura ko utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo.


Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko umuceri wafatiriwe ari toni zirenga 1200 ariko uri mu byiciro bitandukanye ndetse hari uwasanzwe wujuje ubuziranenge urarekurwa.


Yavuze ko hari bagiye gupima umuceri nyuma y’iminsi myinshi hinjira imiceri iva muri Tanzania kandi n’abaguzi binuba ko bahabwa utandukanye n’uwo basabye.


Ati “Rwanda FDA yagiye gupima bivamo ko abacuruzi benshi babeshye ibiri ku mufuka bidahuye n’ibiri imbere.’’


Dr Ngabitsinze yavuze ko baganiriye n’abacuruzi ariko bemeye amakosa, yongeraho ko bitazwi niba barabeshyewe bakagura uwo muceri batabizi.


Ati “Abacuruzi mu mitima yabo bazi uko byagenze. Icyo twe tubona ni uko abacuruzi benshi bamaze kumenyera kugura umuceri muri Tanzania.’’


Mu byabaye, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko mu byabaye bakuyemo isomo ko bakwiye kurengera umuguzi n’Igihugu ndetse n’abacuruzi bakwiye gushishoza.


Ati “Hari ibyo twakora nk’Igihugu kugira ngo hatagira abahomba bitewe n’ibyo twabonye, ariko hari n’ibyo tugomba kubahiriza kuko hari amasezerano tuba twarasinye bijyanye n’ubuziranenge. Ubusanzwe mu Rwanda no mu Karere twemera ama-grade atatu. Ibidafite grade bigomba gufatirwa izindi ngamba.’’


Ibyavuye mu bugenzuzi bwa Rwanda FDA byerekana ko hari umuceri wari wanditseho nimero rimwe ariko wapimwa bikaboneka ko ari nimero kabiri cyangwa nimero rimwe ugasanga ari iya gatatu.


Ati “Iyo miceri irahari. Icyo twumvikanye ni uko iyo miceri ihabwa ibirango bya nyabyo n’igiciro cya nyacyo ikajya ku isoko.’’


Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko hari icyiciro gikomeye, cy’umuceri wagaragaye nta cyiciro [grade] urimo ku buryo udashobora kuribwa.


Ati “Ni imizigo 302 ifite hafi toni zirenga 1000. Ibipimo bigaragaza ko nta nimero [grade] wawuha. Iyo bigeze kuri icyo kigero uba usigaye ari umuceri nyirawo yawusubiza aho yawuguze bakamuguranira cyangwa akawujyana mu biryo by’amatungo kuko ibisigazwa by’umuceri wamenetse cyane ujyanwa mu biryo by’amatungo.’’


Yavuze ko kuri iki cyiciro byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zikwiye mu kurengera umuguzi n’isura y’Igihugu.


Ati “Twe ntitwahimba nimero, umuceri udafite nimero ntiwavuga ngo ndawuha 2,3, waba ukoze amakosa akomeye nk’Igihugu kandi tumaze kubona ko byabaye. Ntiwanavuga ngo ujye kuribwa n’abantu kuko n’iyo waba uribwa, laboratwari ntigaragaza ko uri mu miceri ikwiye kujya mu isoko ngo uribwe.’’


Yagaragaje ko ingamba zafashwe zirimo gusubiza umuceri cyangwa kuwugurisha ukaba ibiryo by’amatungo.


Ati “Icya mbere ni uko umuceri usubizwa aho wakuwe cyangwa icya kabiri bagashaka amasoko mu bantu bafite amatungo kuko wajya mu biryo by’amatungo. Kuwushyira ku masoko yo mu Gihugu ntibishoboka kuko ntufite ubuziranenge bwa nyabwo.’’


Leta yihaye icyumweru cyo kuba yahaye umurongo ikibazo cy’umuceri winjijwe utujuje ubuziranenge no gukaza ingamba zo gupima uri ku isoko harebwa imiterere yawo.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...