Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y’imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.
Impanuka yatewe n’imodoka ya Minibus yavaga i Kigali ijya i Muhanga yabuze Feri igonga Coaster irakomeza igonga ivatiri na yo igonga imodoka ya pickup yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko muri iyi mpanuka hagonganiyemo imodoka enye biturutse kuri iyo Minibus.
Ati "Iyo Minibus imaze kugongana n’indi modoka yateje impanuka izindi modoka na yo irakomeza irenga umuhanda iragenda igonga ’bordure’ zikikije umuhanda zirashwanyuka igwa munsi y’umuhanda".
Imbangukiragutabara zahise zihagera zijyana abakomeretse ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho, umurambo ujyanwa mu buruhukiro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Comments
Post a Comment