Umuziki nyarwanda uri gutera imbere umunsi ku wundi ndetse benshi bishimira ko kuri iyi nshuro hari ahantu hazima umaze kugera, mu myaka 20 umaze wongeye kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urugendo rukomeye rwasabye ibitambo bya benshi ndetse bamwe bemera gukora batinjiza, ariko bizeye ko hari igihe kizagera umuziki ugatunga benshi bagatunganirwa.
N’ubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe batari kwishimira aho uyu muziki ugana, aho usanga abantu bamwe barahaye rugari abahanzi baririmba ibintu bidafite epfo na ruguru ku buryo kumva umuziki wabo biba bimeze nko gutera urwenya.
Umuhanzi uri kuzamuka witwa QD aheruka kubitera imboni, mu ndirimbo yise “Teta’’ aterura agaragaza ko ‘muri iyi minsi impano itagikora, Dore Imbogo araza akakwicaza, tukakwibagirwa, ukabyimenyera!’
Aha yaninuraga umukobwa witwa Dore Imbogo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga aririmba mu buryo butangaje, yamara kwamamara benshi bakaza gutungurwa no kumubona mu muziki.
Ni kimwe n’uwitwa Juwayeze na we wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize, agaragaza ko akunda Juno Kizigenza; bakaza no guhura. Uyu mukobwa kuva yamenyekana yahise afatiraho ubu na we yabaye umuhanzi!
Hejuru y’aba mu myaka yashize abandi baciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga barimo Lucky Fire ndetse na Sunny, aho ku mbuga nkoranyambaga bari mu bagarukwagaho mu gihe cyabo.
Inkuru ya IGIHE
Comments
Post a Comment