Israel Mbonyi ategerejwe n'abatari bake mu gitaramo cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration' kizabera i Kigali
Byamaze kwemezwa ko umuramyi Israel Mbonyi uherutse kuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube "1 Milion Subscribers", azaririmba mu gitaramo cy'amateka cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024.
Igitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.
Kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena, inyubako yagenewe ibikorwa by'imyidagaduro ikaba yakira abantu barenga ibihumi icumi bicae neza. Ni igitaramo cy'amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.
Aragira ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."
Israel Mbonyi wiyongereye mu bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ya Gospel ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.
Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n'abakunzi be ibihumbi n'ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita 'Nyiri BK Arena' na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.
Comments
Post a Comment