Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kwambura igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ibice byinshi muri teritwari ya Masisi.
Nyuma yo gufata Nyanzale yafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, M23 yafashe Kashuga na Misinga; mu bilometero nk’10 uva muri Mweso.
Radio Okapi yatangaje ko nyuma yo gufata utu duce, abarwanyi ba M23 bakomereje mu gace ka Kalembe kari ku rubibi rwa teritwari ya Masisi na Walikale.
M23 igenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse yamaze gushyira abayobozi bakorana na yo ku rwego rwa gisivili muri Rutshuru na Masisi, ikuraho aba Leta ya RDC.
Muri iki gihe ikomeje ibikorwa bituma abaturage bayiyumvamo, aho nko kuri uyu wa 8 Werurwe 2024 yayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu gace ka Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru.
Kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, M23 yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wakorewe mu muhanda uhuza ibitero bikuru bya Rutshuru n’ishuri ryisumbuye rya LycĂ©e Mapema, Emma Kicheko na Monument Moustafa.
Inkuru ya IGIHE.COM
Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.
Comments
Post a Comment