Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe 2024, imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ndetse n’inyeshyamba za M23 mu nkengero za Sake no mu bindi bice.
Urubuga Kivu Morning Post rubinyujije kuri X rwavuze ko imirwano yubuye muri iki gitondo yahuje Ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo zihanganye n’inyeshyamba za M23, aho ngo urusaku rw’imbunda rwumvikanaga mu nkengero z’Umujyi wa Sake.
Uru rubuga rukomeza ruvuga amakuru ava mu nzego z’umutekano yemeza ko ari M233 yagabye igitero kandi Igisirikare cya Congo kikaba cyabashije kugihagarika no kugisubiza inyuma.
Ku rundi ruhande ariko, umunyamakuru Daniel Michombero aravuga ko usibye imirwano mishya yahuje Igisirikare cya FARDC n’inyeshyamba za M23 mu nkengero z’umujyi wa Sake, indi mirwano irimo kubera mu Mudugudu wa Bihambwe hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro bya Rubaya.
Comments
Post a Comment