Ikipe ya Bugesera FC yaraye itsinze ikipe y'Ingabo z'Igihugu ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti wabereye mu Bugesera mu rwego rwo kwitegura imikino ya Shampiyona izakomeza mu mpera z'uku kwezi.
Ikipe ya Bugesera FC yagaragaje umukino wo kurusha ikipe ya APR FC, ndetse ku munota wa 30 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ani Elijah.
Nyuma y'iminota 10 gusa ku munota wa 40, Ani Elijah yaje gutsinda igitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka Bugesera FC iyoboye n'ibitego 2.
Mu gice cya kabiri Bugesera FC yakuyemo abakinnyi bose yari yakoresheje mu gice cya mbere ishyiramo abandi, mu gihe APR FC yakuyemo abakinnyi bagera kuri 4 bari babanje mu kibuga.
Ku munota wa 88, APR FC yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti yatewe na Niyibizi Ramadhan.
Iminota 90 y'umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, umukino urangira Bugesera FC itsinze ibitego 2 kuri 1 cya APR FC.
Comments
Post a Comment