Skip to main content

Igisirikare cya RD Congo cyerekanye abarimo abadepite gishinja gukorera ubutasi u Rwanda na M23

 


Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyerekanye abasivile bane, barimo abadepite babiri b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, gishinja gukorera ubutasi umutwe wa M23 ndetse no gushakira abayoboke n’abandi bantu bo gukorana n’uwo mutwe.

Aberekanywe uyu munsi bari mu bantu benshi cyane batazwi umubare baherutse gufatwa n’ubugenzacyaha bwa FARDC bakajya gufungirwa i Kinshasa.
Mu mashusho ya Gen Maj Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya Congo, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari imbere y’abanyamakuru ku ishami ry’iperereza rya gisirikare, yerekanye abagabo bane bambitswe imyenda y’umuhondo n’umutuku.
Ekenge yavuze ko Hope Sabini Kibuya werekanwe muri abo, usanzwe ari numudepite ku rwego rw’Intara ya ruguru, ari we ukuriye ibikorwa byo gushakira abayoboke umutwe wa M23, ndetse ngo akaba ari na we wabizanyemo abo bareganwa. Yavuze ko undi ari Aliongera Alain nawe wari umudepite muri iyo ntara.
Ekenge kandi yavuze ko abandi umwe ari umumotari, undi akaba inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo akaba n’Umujyanama wa guverinoma y’iyo ntara. Gusa aba bose bafashwe ntabwo bahawe umwanya ngo biregure ku byaha bashinjwa.
Gen Ekenge wumvikanye yita aba bafashwe ‘abagambanyi bakorana na M23 n’Igisirikare cy’u Rwanda’ yavuze ko abandi bafashwe bazerekanwa igihe nikigera.
Ku rundi ruhande, M23 ntacyo iratangaza kuri abo bagabo bafashwe, mu gihe u Rwanda ruhakana gukorana na M23 muri iki gihe intambara hagati ya Leta ya Congo n’ingabo ziyifasha zindi ndetse na M23 igikomeje muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ahegera umujyi wa Goma.
Source: BBC

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...