Nyuma y’iminsi bivugwa ko Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin batabanye neza, kuri ubu uyu muhanzi yatunguranye avuga ko agikunda Selena Gomez bamaze imyaka irindwi batandukanye.
Inkuru zigaruka ku kuba icyamamare Justin Bieber ari mu nzira ya gatanya n’umugore we Hailey Baldwin zimaze iminsi zica ibintu mu itangazamakuru, nyuma yahoo Hailey yamaze gusaba urukiko gukura izina rya ‘Bieber’ mu mazina ye ndetse akaba atacyambara n’impeta y’ubukwe yambitswe n’uyu muhanzi.
Ibi kandi byahamijwe n’umukinnyi wa filime Stephen Baldwin akaba Sebukwe wa Justin, uherutse gusaba abafana be ko bamusengera kuko urugo rwe Hailey rurimo ibibazo bishobora no kubatandukanya. Andi makuru kandi avuga ko Justin atari kumvikana n’umugore we bitewe n’uko yifuza abana nyamara Hailey akaba adashaka kubyara.
Mu gihe ibi byose biri kuba, Justin Bieber yatunguye benshi agaruka kuri Selena Gomez bakanyujijeho mu rukundo igihe kinini, avuga ko akimukunda. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Vanity Fair Magazine, yabajijwe icyo atekereza iyo abonye hari imbuga za Instagram (accounts) zikivuga ku rukundo rwe na Selena ndetse banahawe izina rya ‘Jelena’ izina ry’akabyiniriro ryahoze ari irya ‘Couple’ yabo dore ko abafana babo bari barafatanije amazina yabo akavamo ‘Jelena’.
Ubwo yasubizaga, Justin Bieber yagize ati: ‘Ntakibazo mbibonamo kuba abafana bacu bagifite imbuga zahariwe amafoto yacu ya kera tugikundana. Ni ibintu bitazibagirana ko twakundanye kandi mbona abafana bafite uburenganzira bwo kwibuka umubano wacu kuko urukundo rwacu ruzahora iteka’’.
Comments
Post a Comment