Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba Rayon Sports WFC nyuma y'ibyo ikoreye Muhazi United ikayitwara igikombe
Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0.
Ni nyuma y’umukino w’Umunsi wa 21 wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, ariko watinze gutangira ho iminota 16 bitewe n’uko iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba yari yitwaje imbangukiragutabara itujuje ibisabwa.
Mukandayisenga Jeannine ‘Ka-Boy’ ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino afasha Rayon Sports kwegukana iki gikombe mu mwaka wa mbere ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Mbere y’uko hakinwa uyu mukino, Rayon Sports yari ifite amanota 58 n’ibitego 78 izigamye. Ubu yarushije AS Kigali WFC amanota arindwi mu gihe iyi kipe yindi zihanganye igifite imikino ibiri.
Gikundiro yegukanye Igikombe imaze gutsindwa umukino umwe gusa mu gihe isigaje undi umwe.
Mu gihe Rayon Sports yegukanye igikombe, uyu munsi ntiwahiriye Rambura WFC yatsinzwe na Fatima WFC ibitego 4-0 na Freedom WFC yanganyije na Indahangarwa igitego 1-1. Aya makipe yombi yari mu rugo, yahise amanuka mu Cyiciro cya Kabiri aho azabisikana na APR WFC na Forever WFC.
Uyu ubaye umwaka wa kabiri Rayon Sports yegukana Igikombe nyuma y’uko uheruka yari yatwaye icyo mu Cyiciro cya Kabiri.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iracyafite amahirwe no mu Gikombe cy’Amahoro kuko iheruka gutsinda APAER WFC igitego 1-0 muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Comments
Post a Comment