APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe.
Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi.
Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino.
Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.
Comments
Post a Comment