Skip to main content

Ibyamamare birimo Aline Gahongayire byahataniye ibihembo bya ’Women in Leadership Awards 2024’

 


Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry’imodoka bair mu bahataniye ibihembo bya ’Women in Leadership Awards 2024’.

 <div id="7SAD1565EEA7C263FAA" data-7pub="7SAD1565EEA7C263FAA"></div> <script src="https://code.adclickppc.com/7s-native-ad.js"></script> <script> (function() { initNativeAd(['7SAD1565EEA7C263FAA', 'native', 1]) }()) </script>Ni ibihembo bizatangwa tariki ya 14 na 15 Werurrwe 2024, bikazatangirwa muri Kigali Convention Center.

Ibi bihembo bishamikiye ku Nama ya "Women in Leadership Summit&Awards 2024", ni ubwa mbere bizaba bigiye gutangirwa mu Rwanda. Akazaba ari mu rwegp rwo kwizihiza Umunsi w’Abagore aho insanganyamatsiko ari "Gukangurira Kudaheza."

Abahatanye bakaba bari mu byiciro 16. Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga (Technology) abahataniye ibihembo ni Cynthia Umutoniwabo, Kwizera Micheline na Gloria Ingabire. Mu cyiciro cy’ubukungu (Finance) harimo: Lilian Budandi; Dianah Mukundwa na Anita Umuhire.

Icyiciro cy’abakoze ibikorwa byahinduye ubuzima bw’abandi (Social Impact), harimo Sherrie Silver, Aline Gahongayire, Josephine Murphy ndetse na Jocelyne Alexandre.

Queen Kalimpinya wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka we ahatanye mu cyiciro cya siporo aho ahanganye na Cathia Uwamahoro uzwi mu mukino wa Cricket aho afite aho yananditswe mu gitabo cya ’Guiness de Record’ nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira muri 2017, ndetse na Pamela Girambabazi usanzwe ari umuyobozi wa Federasiyo y’Umukino wo Koa mu Rwanda.

Uwibambe Jocelyne, Aude Kaze ndetse na Aline Berabose bo bahataniye igikombe mu cyiciro cy’ubuzima (Health and Wellness).

Mu cyiciro cy’umugore w’umushabitsi (Entrepreneur) hahatanyemo Sharon Akanyana, Girabawe Gloria ndetse na Euphorine Mugeni.

Mu cyiciro cy’uburezi (Education) harimo Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler, Hakizimana Lydie ndetse na Rosine Duquesne Kamagaju.

Dia Nibagwire washinze L’Espace, Jemima Kakizi ndetse n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga, Malaika Uwamahoro bari mu cyiciro cy’ubuhanzi n’umuco (Art and Culture).

Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere uburinganire (Advocate for Gender Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu; Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

Icyiciro cy’umugore wagaragaje uruhare mu kurengera ibidukikije (Conservation and Sustainability) harimo Grace Ineza Umuhoza, Anitha Umutoniwase ndetse na Francine Munyaneza.

Icyiciro cy’umugore wagaragaje umuhate mu guteza imbere ubuhinzi (Agriculture), hahatanyemo Iradukunda Yvonne Emmanuella, Sakina Usengimana ndetse na Dr Marie Solange Uwineza.

Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere Siyansi yaba mu bushakashatsi n’ibindi (Science Innovation), harimo Umunyarwandakazi w’inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, Nadège Nziza ndetse na Dr Edwige Kampire.

Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) harimo Sonia Iraguha, Mutoni Peace ndetse na Aisha Kirenga.

Icyiciro cy’umugore mu guharanira ihame ry’uburinganire (Advocate for Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu, Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

Icyiciro cy’umugore uri mu Itumanaho n’itangazamakuru (Media and Communication) harimo Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Fiona Muthoni wa CNBC, ndetse na Evelyne Umurerwa ndetse w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Umuryango w’Abimbuye (ONU) uvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...