Ibirwa bibiri biri mu Kiyaga cya Kivu bya Shyute na Kamiko bigiye kongera guterwaho ibiti 156 000 mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kurengera ibidukikije.
Binyuze mu isoko rya Carbone ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n’ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk’uhumanya ikirere ku rugero rw’ibyo yaguze.
Aha hakubiyemo imishinga yo gutera amashyamba, kuyabungabunga ntatemwe cyangwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere.
Harimo kandi ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije nko gukoresha ingufu zisubira n’ibindi.
Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke, Albert Sengambi, yagaragaje ko kuvugurura amashyamba kuri ibyo birwa bizarengera urusobe rw’ibinyabuzima bikomeje gukendera mu kiyaga cya Kivu.
Ati “Dufite umufatanyabikorwa uzadufasha gusazura ibirwa bibiri. Nibimara gutunganywa bizakurura ba mukerarugendo.”
Umukozi mu Kigo kibungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR), Imanishimwe Ange, yagaragaje ko bizakorerwa ku buso bungana na hegitare 200.
Ati “Kuvugurura ayo mashyamba kuri ibi birwa bifite inyungu nyinshi. Ibiti byatewe bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere nk’imwe mu nzira zo kwirinda ihindagurika ry’ibihe hagabanywa imyuka ihumanya. Imishinga irebana n’isoko rya Carbone no kwishyura ikiguzi cya serivisi zibungabunga ibidukikije bishobora gutegurwa nyuma y’ivugurura.”
Yagaragaje kandi ko isazura ry’ayo mashyamba rizatanga akazi ku bantu batandukanye n’amahirwe ku banyeshuri bimenyereza umwuga bakora mu rwego rw’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Nkuko igihugu gikomeje gushyira imbaraga urwego rwa serivisi, ni ingenzi kuvugurura ibyo birwa kugira ngo abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima babyungukiremo.”
Yagaragaje ko mu biti bazatera bizaba birimo ibiti by’imbuto ziribwa ariko 85% ni ibisanzwe birimo n’imiti y’ibimera.
Yashimangiye ko kandi hazajya hifashishwa ikoranabuhanga mu kugenzura imikurire y’ibyo biti bizaterwa ku birwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba, Nsengumuremyi Concorde, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza ku isoko rya Carbone binyuze mu kubungabunga amashyamba, kuyasazura no kuyacunga.
Ati “U Rwanda rwashyizeho imishinga itandukanye igamije kubungabunga amashyamba no kongera ingano yayo binyuze mu gutera ibiti bushya no gusazura amashyamba. Izo mbaraga zizafasha mu gukurura C02 yoherezwa mu kirere.”
Kugeza ubu u Rwanda rufite amashyamba ari ku buso bwa hegitari 724694, bingana na 30% by’ubutaka bw’igihugu.
Mu 2011 u Rwanda rwiyemeje kuzatera amashyamba ku buso bwa miliyoni nibura ibyeri bitarenze 2030.
Kugeza mu 2030 u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza kuri 38%, binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo amazi, ubuhinzi, imiturire, ubuzima, ubwikorezi, ubucukuzi n’ibindi, bikazatuma hazaba hagabanyutse imyuka ingana na toni miliyoni 7,5 za carbone ihinduye.
Inkuru ya IGIHE
Comments
Post a Comment