Skip to main content

Hatangajwe inkuru ishimishije kuri buri Munyarwanda wese ukoresha Mobile Money



Mu gihe hishimirwa ko umubare w’abantu bakoresha Mobile Money bishyura serivisi zitandukanye ukomeje kwiyongera, ubu noneho bagiye gushyirwa igorora, aho buri wese uyikoresha azajya abasha kwiguriza ahantu hatandukanye uko abishatse.


Ubwo hatangazwaga umusaruro w’umwaka ushize wa sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya  MTN Rwanda ndetse n’imigabo n’imigambi by’umwaka mushya wa 2024, Mobile Money Rwanda Ltd nayo yaboneyeho gukomoza kuri bimwe mu byiza iteganyiriza abafatabuguzi bayo muri uyu mwaka.


Kimwe mu by’ibanze Mobile Money Rwanda Ltd yifuza kugeza ku bakiliya bayo muri uyu mwaka, harimo kuborohereza kubona inguzanyo ahantu henshi hatandukanye uko babyifuje.


Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, abisobanura yagize ati: “Uyu mwaka mu bintu byinshi tugiye gukora harimo n’uko dushobora guha abanyarwanda bose bakoresha Mobile Money uburyo bwo gushobora kwiguriza ahantu hatandukanye uko babishatse. Gahunda dufite ni ukubazanira abafatanyabikorwa benshi bashoboka bashobora kubaha iyo nguzanyo. 


Uyu munsi dufite umuntu umwe gusa, benshi mwatubwiye ko mutabona uko mwiguriza kuri Mocash. Gahunda dufite ni uko mbere y’uko amatora atangira dushaka kubazanira abandi tuzakorana bashobora kubaha imyenda. Kuzana abantu benshi bapiganwa, bizaborohera kubona inguzanyo nyinshi kandi ku mafranga make.”


Mu tundi dushya Mobile Money ihishiye abayikoresha, harimo ko muri uyu mwaka bazatangira kubona uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa mu mahanga bakoresheje telefone aho baba baherereye hose mu gihugu bifashishije amakarita y’ikoranabuhanga ya Mobile Money.


Umuyobozi wayo yagize ati: “Mushonje muhishiwe rero, ibyo ni bimwe mu bintu byinshi itsinda rigari rya Mobile Money riri gukoraho kugira ngo umuntu wese ukoresha Mobile Money yiyumve ahantu hose ntihagire aho ahezwa. 


Tugiye kandi gukangurira abandi banyarwanda gukomeza Mobile Money kuko tumaze kugira abarenga Miliyoni 5 bayikoresha ariko iyo urebye ku banyarwanda bose twumva ntaho turagera. Uyu mwaka kubera ibicuruzwa bishya tugiye kuzana n’abaducururiza twashoboye kwigisha cyane, tuzi neza ko nk’uko twakoze neza mu mwaka ushize ni nako tugiye gukomeza gukora kugira ngo ufite Mobile Money atumva hari ikintu undi muntu amurusha.”


Mobile Money Rwanda kandi ikomeje gukorana bya hafi na Minisiteri zitandukanye zirimo iy’ubuhinzi, iy’ubuzima n’iy’uburezi, kugira ngo ishobore kugeza ku banyarwanda serivisi zinyuranye basanzwe bahabwa n’izo Minisiteri mu buryo bworoshye kandi binyuze muri Mobile Money. 


Muri izo serivisi harimo nk'Ubwisungane mu kwivuza, kwishyura amafaranga y’ishuri, n’ibindi, aho umuturage atazongera gukora urugendo rurerure ajya kwishyura amafaranga ahubwo azajya yishyura ayo abonye yose kandi akayishyurira aho ari hose.


Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd ntabwo cyishimira ubwiyongere bw’umubare w’abakoresha Mobole Money gusa, ahubwo barishimira ko n’abakoresha kode ya MoMo pay mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye buri munsi biyongereye cyane mu 2023 bakarenga Miliyoni 2,6.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...