Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kuburanisha abasirikare babiri bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bashinjwa kurya imishahara y’abasirikare.
Aba bofisiye ni Gabriel Kasongo ushinzwe imishahara y’abasirikare bari mu kiruhuko na Jerry Ngoy Katengo ushinzwe ibarura ry’abasirikare.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko aba bofisiye bagerageje no guha ruswa komisiyo ishinzwe ubugenzuzi bw’imari, IGF, yakoraga ubugenzuzi ku buryo abasirikare bahawe imishahara yabo.
Lt Col Ngoy yasobanuye ko yishyuye imishahara y’abasirikare bose bakorera mu karere ka gisirikare ka 34, agaragaza ko ikibazo cyabaye ku bari baroherejwe gukorera mu tundi turere.
Nk’uko Radio Okapi yabisobanuye, no ku rutonde rw’abishyuwe hagaragaye ikibazo cy’uko imikono yashyizweho ijya gusa. Ibi bica amarenga ko muri bo haba hari abatarahawe amafaranga yabo.
Source: IGIHE
Comments
Post a Comment