Gicumbi: Umugabo yagiye gutema ibiti mu ishyamba bigwira insinga z'amashanyarazi birangira ahasize ubuzima
Ngabo Jean Jacques César w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, yishwe n’amashanyarazi yamufashe ubwo yageragezaga gufata igiti yatemye kikagwira urisinga rw’umuriro.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo wo mu Kagari ka Rugerero, Umudugudu wa Gakizi, yatemye ibiti mu ishyamba bigwira urusinga rw’amashanyarazi, agerageza gukurura ibyo biti ngo bive kuri urwo rutsinga umuriro uramufata ahita apfa. Byabaye ku wa Mbere tariki 11 Werurwe mu 2024
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, asaba abaturage kujya birinda gukinisha ibikoresho by’amashanyarazi, abagira inama yo kujya bifashisha ikigo bireba cya REG mu kwirinda izo mpanuka.
Ati "Aya makuru niyo umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bya Byumba Kugira ngo ukorerwe isuzuma."
"Icyo tubwira abaturage ni ukwirinda gukora ku bikoresho by’amashanyarazi, igihe icyo aricyo cyose ukeneye gukora ikintu gifite aho gihurira n’amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda impanuka bajya bareba ikigo gishinzwe amashanyarazi REG"
Kugeza ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG, nacyo kigira abantu inama yo kwirinda gupfa kwishora mu bikoresho by’amashanyarazi kuko bishobora guteza impanuka n’inkongi, hakangirika byinshi ndetse bishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.
Comments
Post a Comment