Gakenke: Umugabo yishe umugore we amukubise inyundo arangije afata inzitiramibu akora igikorwa giteye agahinda
Umugabo wo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, arakekwaho kwica umugore we amukubise inyundo mu mutwe, yarangiza nawe agahita yiyahura akoresheje inzitiramibu.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene, yagize ati “Ni byo ni ko byagenze birakekwa ko umugabo ariwe wamwishe yarangiza nawe akiyahura.”
Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye byimbitse iby’urupfu rw’uyu mugabo n’umugore we.
Comments
Post a Comment