Skip to main content

Ferwafa yinjiye mu kibazo cy’abakinnyi b’Inyemera bivugwa ko bakubiswe bazira kwishyuza

 


Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bwatangije iperereza ngo hamenyekanye ukuri ku makuru avugwa ko abakinnyi bakinira ikipe y’abagore ya Inyemera, bakubiswe bazira kwishyuza ibirarane by’amezi atanu n’uduhimbazamusyi.

 Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, avuga ko abakinnyi b’ikipe y’Inyemera bakubiswe ubwo bageragezaga kwishyuza amafaranga y’ibirarane by’amezi atanu baberewemo wongeyeho uduhimbazamusyi.

Amakuru dukesha Fine FM avuga ko aba bakinnyi bari bamaze icyumweru badakora imyitozo, ikintu kitashimishije ubuyobozi.

Bwaje kubatumiza mu nama babwirwa ko ibyo barimo bidakwiye kuko atari ubwa mbere bibaye kuri iyi kipe y’Inyemera aho ngo bigeze kumara amezi atandatu badahemba kandi abakinnyi bagakomeza bagakinana ishyaka.

Ibi ariko abakinnyi ntibabyakiriye neza byatumye ubuyobozi butekereza ku bindi byo gukora.

Aha ngo byabaye ngombwa ko Perezida w’iyi kipe, Penina Mbabazi afata kapiteni w’ikipe y’Inyemera, amutwara ku karere ngo barebe ko uko bakemura ibibazo kuko gasanzwe kabatera inkunga.

Aba ariko ngo ubwo bageraga ku Karere ka Gicumbi ngo uyu kapiteni yaje gukangwa anakubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ubwo yari mu biro bye we na Perezida w’ikipe wari wamujyanyeyo.

Umuyobozi w’iyi kipe, Penina Mbabazi, yabwiye IGIHE ko ari mu nama atabona uko agira icyo abivugaho.

Ubwo twaganiraga n’ubuyobozi bwa Ferwafa, umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe yavuze ko ayo makuru bayumvise kandi batangiye kubikurikirana aho uyu munsi uri burambure bamenye ikibiri inyuma niba koko ari ukuri cyangwa atari ukuri.

Amakipe yo mu karere ka Gicumbi akunze kuvugwamo ikibazo cy’ubushobozi buke haba mu mupira w’amaguru, Handball ndetse n’ahandi.

 

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...