Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bwatangije iperereza ngo hamenyekanye ukuri ku makuru avugwa ko abakinnyi bakinira ikipe y’abagore ya Inyemera, bakubiswe bazira kwishyuza ibirarane by’amezi atanu n’uduhimbazamusyi.
Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, avuga ko abakinnyi b’ikipe y’Inyemera bakubiswe ubwo bageragezaga kwishyuza amafaranga y’ibirarane by’amezi atanu baberewemo wongeyeho uduhimbazamusyi.
Amakuru dukesha Fine FM avuga ko aba bakinnyi bari bamaze icyumweru badakora imyitozo, ikintu kitashimishije ubuyobozi.
Bwaje kubatumiza mu nama babwirwa ko ibyo barimo bidakwiye kuko atari ubwa mbere bibaye kuri iyi kipe y’Inyemera aho ngo bigeze kumara amezi atandatu badahemba kandi abakinnyi bagakomeza bagakinana ishyaka.
Ibi ariko abakinnyi ntibabyakiriye neza byatumye ubuyobozi butekereza ku bindi byo gukora.
Aha ngo byabaye ngombwa ko Perezida w’iyi kipe, Penina Mbabazi afata kapiteni w’ikipe y’Inyemera, amutwara ku karere ngo barebe ko uko bakemura ibibazo kuko gasanzwe kabatera inkunga.
Aba ariko ngo ubwo bageraga ku Karere ka Gicumbi ngo uyu kapiteni yaje gukangwa anakubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ubwo yari mu biro bye we na Perezida w’ikipe wari wamujyanyeyo.
Umuyobozi w’iyi kipe, Penina Mbabazi, yabwiye IGIHE ko ari mu nama atabona uko agira icyo abivugaho.
Ubwo twaganiraga n’ubuyobozi bwa Ferwafa, umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe yavuze ko ayo makuru bayumvise kandi batangiye kubikurikirana aho uyu munsi uri burambure bamenye ikibiri inyuma niba koko ari ukuri cyangwa atari ukuri.
Amakipe yo mu karere ka Gicumbi akunze kuvugwamo ikibazo cy’ubushobozi buke haba mu mupira w’amaguru, Handball ndetse n’ahandi.
Comments
Post a Comment