Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’Abakinnyi azifashisha mu mikino ya gishuti afite muri iki gihe cyagenwe na FIFA.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Frank Spittler yahamagaye ku mugaragaro abakinnyi azifashisha mu gutegura imikino ya gicuti izabera muri Madagascar.
Aba biyongeraho aba APR FC nka Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunus, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Mugisha Gilbert.
Aba nabo biyongeraho Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu Sports, Akayezu Jean Bosco,Muhawenayo Gad wa Musanze na Hakizimana Adolphe ba AS Kigali.
U Rwanda ruri kwitegura iyi mikino ya gicuti izabera muri Madagascar, aho ruzakina imikino ibiri ya Botswana tariki 22 Werurwe ndetse na Madagascar kuya 25 Werurwe 2024.
Comments
Post a Comment