Akenshi biragoye kubona umukobwa watobora ngo avuge ko yakunze umusore gusa abenshi kwihishira birabagora bitewe n’ibimenyetso bagaragaza. Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukobwa yagukunze ariko akabura aho ahera abikubwira.
1. Avugana n’abandi ugasanga wowe arakwitarutsa
Umukobwa ugukunda akaba yarabuze aho yaguhera akenshi usanga agutinya , ibyo bituma yumva atakuvugisha igihe kinini ndetse waza kumuvugisha akakwitarutsa, usanga aba yifuza kuba yavugana nawe gusa kubera ubwoba no kumva ko uri umuntu utandukanye n’abandi bigatuma atakuvugisha cyane.
2. Ashobora kujya akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’igitangaza
Umukobwa wagupfiriye ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’abandi mu buryo bwose, bituma kugutekereza no kuba yahamana uko agutekereza mu mutima we bimurenga agatangira kujya yumva wahora mu biganiro bye n’abandi. Ibi rero bituma iyo atangiye kuganira n’inshuti ze mu biganiro uganza cyane akajya akugarukaho buri kanya ndetse n’iyo baba bari mu bindi biganiro.
3. Aguhozaho ijisho iyo utari kumureba , mwahuza amaso akareba hirya
Umukobwa ugukunda cyane ntahwema kuguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ndetse iyo ubimenye ukamureba nawe ahita areba hirya akakwereka ko atari wowe yari ari kureba nyamara wakongera kureba ku ruhande imboni ye akayiguhanga.
4. Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi
Iyo uri kumwe n’umukobwa ugukunda akenshi amagambo aba make ahubwo agakora ibikwereka ko hari ukuntu kudasanzwe aba akwiyumvamo, agerageza kuvuga iyo haricyo umubajje ndetse yanagusubiza akirebeshwa ku ruhande n’amasoni menshi.
5. Abaza inshuti zawe za hafi byinshi bigendanye n’ubuzima bwawe
Umukobwa ugukunda ku rwego rwo hejuru aba yumva yamenya byinshi bikwerekeye rimwe na rimwe akanabibaza inshuti zawe kubera ko wowe aba agutinya yumva kukuvugisha ari ukugera mu yindi Si cyangwa kuba mu kajuru gato.
6. Aseka n’ibidasekeje igihe uvuze ikintu muri kumwe
Ikizakubwira umukobwa wahengamye kubera wowe akenshi ahorana ibitwenge bya hato nahato iyo uvuze muri kumwe , akenshi aba abikora ngo umuhange ijisho cyangwa se ugire ikintu umubaza .
7. Akora utuntu dutandukanye ngo umuhange ijisho
Umukobwa ugukunda akaba yarabuze uko abikubwira akenshi akora utuntu dutuma umuhanga amaso , nko kubyina cyangwa utundi tuntu twatuma umuhozaho ijisho muri kumwe.
8. Azigira inshuti ya hafi yabo mukunze kuba muri kumwe
Umukobwa nk’uyu ugukunda akaba yarabuze inzira yabicishamo akenshi azamenya abantu mukunda kuba muri kumwe maze abigireho inshuti mu rwego rwo gushaka ukuntu yakwiyegereza.
9. Nta na rimwe azagerageza gutangiza ibiganiro muri kumwe
Amasoni aba ari menshi ndetse rimwe na rimwe iyo muri kumwe agerageza uburyo mutahuza amaso , usanga amagambo yamushiranye muri make keretse iyo umuvugishije we ntago yabasha kugira icyo akubaza , asubiza iyo haricyo umubajije gusa.
10. Akunda kukugenda runono ku mbuga nkoranyamba
Umukobwa ugukunda agukurikira bucece ku mbuga nkoranyambaga , aba agira ngo arebe ko nta bandi bakobwa waba ucuditse nabo kurizi mbuga.
Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.
Comments
Post a Comment