Skip to main content

Dore akamaro gatangaje k’inanasi ibyo kwitondera n’igihe utemerewe kuyirya

 


Inanasi ni rumwe mu mbuto zatangiye guhingwa mu myaka ya kera cyane. Amateka avuga ko zavumbuwe mu birwa bya Hawaii mu 1493. Gusa kuri ubu zihingwa cyane muri Brazil.

Uru rubuto rufite akamaro kanini mu mubiri wacu nkuko tugiye kubibona.

Inanasi ni urubuto rw’ingenzi mu gufasha abasirikare b’umubiri kongera ingufu.
Ibi biterwa nuko inanasi yifitemo vitamin C ingana na 50% by’iyo ukeneye umunsi wose. Ndetse hari ubushakashatsi bwagaragaje ko izahinzwe mu butaka butarimo ifumbire mvaruganda ziba ziyifite ku gipimo cya 100%. Iyi vitamin uretse gufasha ubwirinzi bw’umubiri inagira uruhare mu kurinda indwara z’umutima no kurwanya kuribwa mu ngingo

Inanasi ifite 75% bya manganese yose icyenewe mu mubiri.
Ibi bifasha mu mikurire n’imikorere myiza y’amagufa, bikanarinda rubagimpande cyane cyane ku bagore bamaze guca imbyaro.

Kubera ko ikize kuri vitamin C na A ni urubuto rwiza rufasha mu mikorere y’amaso hamwe no kurinda ubuhumyi cyane cyane ku bantu bakuze.
Ifite thiamin (vitamin B1) ihagije.
Iyi vitamin izwiho kugirira akamaro imitsi aho irwanya indwara z’imitsi, stress, umunaniro udasanzwe.

Inanasi irimo ikizwi nka bromelain.

Iyi izwiho gufasha mu igogorwa ry’ibiryo. Niyo mpamvu akenshi iyo uyiriye umaze kurya wumva wongeye ugasonza.

Iyi bromelain kandi izwiho kuba irinda umubiri kubyimbirwa no gufobagana. Kubyimbirwa bikabije bigirana isano kandi na kanseri niyo mpamvu uru rubuto runazwiho kurwanya kanseri.

Ishobora kandi gufasha umuntu mu gihe yagugariwe mu nda(kubyimba)

Si ibyo gusa kuko inanasi irwanya kuvura kw’amaraso bije nk’uburwayi. Bituma iba urubuto rwiza ku batuye mu misozi miremire, aho ubukonje bwinshi bushobora gutuma amaraso avura.

Urufatanye rwa bromelain na vitamin C ni umuti mwiza w’inkorora n’ibicurane hamwe no kurinda asima ndetse na sinusite.

Bitewe nuko ikize kuri potasiyumu, bituma ifasha mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Harimo imyunyu ngugu inyuranye nk’umuringa, Zinc, vitamin nka C, B9, na carotene. Uru rukomatane rutuma ifasha abagabo n’abagore kugira intanga nzima, bityo ikabarinda ubugumba

Icyitonderwa

Kurya inanasi nyinshi kimwe no kunywa umutobe wayo mwinshi si byiza. Bifite ingaruka zo gutera impiswi no kuruka. Niyo mpamvu agasate kamwe ku munsi (kimwe cya kane cyayo) gahagije.

Kuri bamwe nyuma yo kuyirya bashobora kumva mu kanwa hocyera ndetse ururimi n’iminwa bikaba byabyimba. Hari n’igihe hashobora kuza amaraso mu kanwa, umeze nk’uwakomeretse. Ibi akenshi nyuma y’amasaha atarenze atatu biba byakize.

Icyakora biramutse birenze amasaha atanu utaratangira kubyimbuka kandi ukiri kokerwa, wahita ugana kwa muganga bakaguha imiti yo kugufasha.

Kurya inanasi idahiye neza bitera ibibazo mu gifu, ni uburozi butuma ibyo wariye ntacyo bikumarira kuko igifu kinanirwa kuvanamo intungamubiri.

Bitewe nuko irimo citric acid ishobora gutera ibibazo mu igogorwa si byiza guha inanasi umwana uri munsi y umwaka.

Ku bagore batwite si byiza kuyirya ku bwinshi, agasate gato karahagije.

Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo ku nda utwite

Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n’iyi miti

Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.

Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover

Inanasi ifite igipimo cy’isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Ibyo ni nk ibijumba.

Ngaho rero shaka uko wihata uru rubuto rw’ingenzi ku magufa, uburumbuke, ubwirinzi , umutima n’ahandi.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...