Skip to main content

Burera: Umugabo yatemye mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore

 


Mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko mu ma saa sita z’ijoro tariki 06 Werurwe 2024, uwo mugabo yasanze undi mugabo iwe aho akeka ko yarimo asambanya umugore we, ari nabwo yafashe umuhoro, amukomeretsa bikomeye mu mutwe.

Abaturanyi baratabaye basanga ahagaze iwe muri salon, undi ava amaraso menshi mu gihe umugore yahise ahunga, babibonye birinda kwinjira mu nzu ngo batabare uwakomerekejwe batinya ko na bo yabagirira nabi.

Umwe muri bo ati “Twaratabaye dusanga nyiri urugo ahagaze muri salon iwe n’umuhoro, twari twitwaje ingobyi (ya Kinyarwanda) yo guhekamo uwakomerekejwe, kugira ngo tumujyane kwa muganga, atuma tutamukura mu nzu aho yari ari kuvirirana, avuga ko ubuyobozi bugomba kubanza kuhagera bugafotora kugira ngo bumenye ko yamutemeye mu nzu iwe”.

Arongera ati “Urabona ko umuntu umaze gutema umuntu, ubwonko bwari bwamaze kwangirika ku buryo natwe yatugirira nabi, nta kindi twari gukora twahise tugenda ngo ataturangiza.

Undi muturage avuga ko nyiri urugo yaba yarapanze n’umugore we, kugira ngo uwo mugabo afatirwe mu cyuho bamuce amafaranga.

Ati “Mu makuru twumva, ni uko ari umupango umugore n’umugabo bari bapangiye uwo mugabo wundi bafatiye mu rugo, kuko byari bizwi ko nyiri urugo yabaga i Ruli, niko abaturage twari tubizi, tukibaza ukuntu iyo saha uwo mugabo yavuye i Ruli akaza akifasha uwo muntu abaturage tutabizi”.

Arongera ati “Bikumvikana ko byari byapanzwe, kuko n’uwo mugore ubwo umugabo we yamufatanaga n’uwo mugabo, yahise ahungira ku mugore w’umuturanyi we agenda avuga ko ngo umugabo we yabikoze uko batabyumvikanye, aho ngo bari bashatse kumuca amafaranga ariko umugabo we arabihindura ashaka kumwica”.

Kwizera Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mucaca, wari mu batabaye, avuga ko ibyo bibazo byabayeho, ariko ko mu makuru afite ngo byaba byaratewe n’amakimbirane yo muri uwo muryango.

Ati “Icyo tuzi kuri urwo rugo, ni amakimbirane umugore asanzwe afitanye n’umugabo we ashingiye ku kuba bacana inyuma. Ubwo rero muri iryo joro uwo mugabo afatira mugenzi we iwe mu rugo amusambanyiriza umugore, nta bimenyetso dufite by’uko bari bamaze gusambana ariko mu makuru ahwihwiswa, ni uko abo bafashwe basanzwe babana mu ibanga”.

Uwo mugabo watemwe nyuma yo kumugeza ku kigo nderabuzima cya Mucaca bagasanga bisaba ubundi bushobozi bwihariye, yahise yoherezwa mu bitaro bya Butaro, mu gihe uwamutemye yashyikirijwe inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Rugengabari, naho umugore watorotse muri iryo joro, akaba yari ataraboneka.

Inkuru ya KigaliToday

 

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...