Bruce Melodie akomeje kurya ku matunda yashibutse ku mubano afitanye na Shaggy bakoranye indirimbo “When She’s Around”, yabereye umugisha uyu muhanzi wakuriye i Kanombe akaba asigaye atembera Amerika ubititsa mu bikorwa bya muzika.
Uyu muhanzi avuga ko gukorana na Shaggy byamubereye umugisha bituma izina, ibitekerezo, n’ibikorwa bye byaguka cyane ku rwego atatekerezaga.
Bruce Melodie abinyujije ku rubuga rwa 1:55 AM mu kiganiro yakoranye n’umushoramari Gael Karomba (Coach Gael) usanzwe amufasha muri muzika ye , yagarutse ku masomo amaze kwigira kuri Shaggy.
Bruce yavuze ko mu biganiro aherutse kugirana na Shaggy, yamusobanuriye impamvu ituma akunda cyane gukorana n’abahanzi bakiri bato aho kujya mu bandi bamaze kwamamara.
Igisubizo yamuhaye cyabaye nk’igikebura Bruce Melodie amenya gushyira ku munzani inyungu iri mu gukorna indirimbo n’abahanzi b’amazina akomeye n’abakiri bato.
Bruce Melodie yabonye ko kumenyekanisha indirimbo ari ikintu cy’ingenzi cyane ndetse abona ko adakwiye kwirirwa yiruka inyuma y’abahanzi bafite amazina akomeye cyangwa bagezweho muri muzika kuko atari bo bonyine bashobora gutuma indirimbo ikundwa cyane.
Ati “Shaggy yarambwiye ati buriya gukorana n’abahanzi bato ni ikintu cy’ingirakamaro cyane kuko bo baba bafite umuhate cyane ku bintu baba bakoze ugereranyije n’abandi baba bafite sosiyete zikomeye zibafasha mu muziki , cyane iyo bigeze ku kintu cyo kumenyekanisha indirimbo kuko ni ikintu gikomeye cyane.”
Yakomeje agira ati “Shaggy ni umuntu ufite imyaka 55 ariko yampaye isomo rikomeye maze kuganira nawe, nk’umuhanzi rero ibintu nigiye kuri Shaggy, ntabwo nkeneye amazina manini cyane ku ndirimbo zanjye, kubera ko ntakeneye kwiruka ku kumenyekanisha iyo ndirimbo njye nyine mu gihe uwo twayikoranye we atabyitayeho.”
Bruce Melodie yavuze ko yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika, ariko bikarangira asa n’ubiruka inyuma kugira ngo bamufashe kumenyekanisha igihangano cyangwa gufata amashusho.
Shaggy yakomeje ababwira ko hari igihe ukorana n’umuhanzi mukuru , ukaba wanamwishyuye ariko ugasanga ibikorwa mwakoze ntabyamamaje bityo umusaruro ukaba muke.
Aha niho yahereye atanga urugero rwa Sean Paul wakoranye indirimbo na Sia akiri muto amuha ibihumbi 200$ ariko ijya gusoka uyu muhanzikazi yarabaye munini ntiyagira umuhate mu kuyimenyekanisha, Sean Paul abyitaho wenyine.
Bruce Melodie avuga ko kujya mu itangazamakuru ryo muri Amerika ari ibintu buri muhanzi wese aba akeneye ndetse birushaho no kumenyekanisha igihugu muri rusange n’umuziki.
Mu mishinga mishya afite ya album ateganya kumurika, Bruce Melodie avuga ko yagize akazi katoroshye ko gutoranya indirimbo 16 zijya kuri album mu zirenga 80 afite.
Inkuru ya IGIHE
Comments
Post a Comment