Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwatangaje ko bwateye mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club y’i Burundi ku bwo kwanga gukurikiza amabwiriza y’irushanwa rya BAL 2024 arebana n’imyenda yo gukinana. Iyi kipe yagombaga gukina na FUS Rabat yo muri Maroc kuri iki cyumweru.
Iyi kipe yanze kwambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda.Dynamo nubwo yari yatsinze umukino ubanza ishobora no guhita isezererwa.
Binyuze mu itangazo, Ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat.
Ati “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.”
Mu mukino ufungura iyi mikino wabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, Dynamo BBC yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73.
Imyitwarire y’iyi kipe y’i Burundi ishingiye ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.
Comments
Post a Comment