AS Kigali WFC ivugwamo ubukene ku buryo abakinnyi badaheruka imyitozo yihereranye agakipe igatsinda umuba w'ibitego
Ikipe ya As Kigali y’Abagore yateye intambwe igana muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro, ubwo yatsindaga Nasho ibitego 10-0 mu mukino ubanza wa ¼ w’iri rushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu gihugu.
As Kigali yagiye gukina uyu mukino mu gihe hari amakuru yavugaga ko ishobora kutawitabira igaterwa mpaga. Ni nyuma yo kumara iminsi ine idakora imyitozo kubera ibirarane by’amezi ane abakinnyi n’abatoza bavuga ko bishyuza ubuyobozi.
Nyuma y’umukino, umuyobozi w’iyi kipe Twizeyeyezu Marie Jose, yavuze ko bazakomeza kwitegura indi mikino neza nubwo batarahembwa.
Yagize ati“Nta kibazo cyari gihari gusa ntabwo twabahembye. Bakinnye, batsinze. Ubuzima ni ubusanzwe tuzakomeza twitegure indi mikino. Hari ubwo biba ngombwa ko badakora imyitozo ariko ntabwo hari hashize igihe kinini badakora”.
Twizeyeyezu yatangaje ko kugeza ubu Umujyi wa Kigali umaze kubaha miliyoni 90 Frw usanzwe ubaha muri shampiyona ndetse n’izindi 70 Frw babahaye basohotse hanze y’u Rwanda ariko ko acyizeye ko bashobora kuzabaha ayandi.
Ati: “Mutegereze murebe ibizakurikira, abakinnyi bacu turaganira ahubwo hari inkuru ziza tutavuganye nta kibazo gihari. Mfite icyizere ko Umujyi uzaduha amafaranga kuko twarabandikiye kandi ntabwo bari baduhakanira”.
Ibi akaba abivuze nyuma yaho Urujeni Martine, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage yabwiye IGIHE ko amafaranga bagombaga guha amakipe bafasha bayabahaye byarangiye.
As Kigali muri rusange yorohewe n’umukino wo kuri uyu wa gatatu dore ko Nasho bakinaga igice cya mbere yagikinnye umunyezamu wayo nta turindantoki yambaye, bikaba ngombwa ko atizwa na As Kigali.
Iyi kipe kandi yazanye abakinnyi 11 bonyine bituma ikina iminota myinshi ituzuye nyuma yo kuvunikisha myugariro wayo.
As Kigali ishobora guhura na Rayon Sports muri ½ cy’irangiza dore ko iyi kipe na yo yatsindiye APAER iwayo igitego 1-0 , umukino wo kwishyura uzabera mu Nzove.
Comments
Post a Comment