Abakinnyi umunani barimo Kanamugire Roger na Rudasingwa Prince bari mu ba Rayon Sports bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igomba kwitegura imikino ya gicuti iteganyijwe mu mpera za Werurwe.
Nubwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Frank Spittler ataratangaza ku mugaragaro abakinnyi azifashisha mu gutegura imikino ya gicuti izabera muri Madagascar, bamwe mu bahamagawe bakomeje kujya hanze gahoro gahoro.
Abagera ku munani bakinira Murera nibo bahamagawe mu Amavubi aribo, Muhire Kevin, Mitima Isaac, Nsabimana Aimable, Tuyisenge Arsene, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger na rutahizamu Rudasingwa Prince.
Aba biyongeraho abagera ku icyenda ba APR FC nka Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunus, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Mugisha Gilbert.
Aba nabo biyongeraho Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu Sports, Akayezu Jean Bosco na Hakizimana Adolphe ba AS Kigali.
Hari kandi abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe muri iyi kipe igomba kwitegura iyi mikino ya gicuti izabera muri Madagascar, aho izakinira imikino ibiri hamwe na Botswana tariki 22 Werurwe ndetse na Madagascar kuya 25 Werurwe 2024.
Source: IGIHE
Comments
Post a Comment