Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasuye ishuri ryitwa Bright Future Academy aha ubwisungane mu kwivuza abanyeshuri basaga 280, n’inkunga ya miliyoni 5 Frw yahaye iryo shuri riri mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana.
The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamela, umujyanama w’abahanzi Alexis Muyoboke basuye iryo shuri ku mugoroba wo ku Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.
The Ben wataramiwe n’abanyeshuri ba Bright Future Academy, yiyemeje kubishyurira ubwisungane mu kwivuza anabizeza kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye.
The Ben yaganirije aba banyeshuri anabagira inama zizabafasha kugira ahazaza heza.
Ati "Ibyo abayobozi bari kubaka ni mwe muzabikomeza. Ubu muri abana ariko nyuma y’imyaka 20 muzaba muri kubaka igihugu. Reka mbahe inama eshanu zizabafasha: Mukunde Imana, kunda mugenzi wawe nkuko wikunda, kunda ababyeyi bawe, kunda kwiga kandi ukunde igihugu.”
Comments
Post a Comment