Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo muri Kivu ya Ruguru yatangaje ko barindwi (7) mu bo mu ngabo za MONUSCO bari mu birindiro byabo i Sake bakomerekejwe n’ibisasu by’inyeshyamba za M23.
Umukuru wa MONUSCO muri Congo, madamu Bintou Keita, yasohoye itangazo ryamagana igitero ku ngabo za ONU ariko ntawe ashinja kurasa kuri izo ngabo.
Keita yatangaje ko muri icyo gitero hakomeretse ingabo umunani (8) harimo umwe wakomeretse mu buryo bukomeye.
Imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 i Sake n’inkengero zayo yubuye kuwa gatandatu mu gitondo nyuma y’igihe kigera ku byumweru bibiri nta mirwano ikomeye iba muri ako gace.
Umutwe wa M23 ntacyo uravuga ku byo ushinjwa n’ingabo za leta ko ari wo warashe kuri izo ngabo za ONU.
Comments
Post a Comment