Skip to main content

Teta Sandra yikomye abagenda bakwirakwiza inkuru z'uko akubitwa na Weasel



Teta Sandra yongeye kugaruka ku nkuru zitandukanye zamuvuzweho zerekeye gukubitwa Weasel babyaranye.


Teta yagarutse ku buzima bwe mu kiganiro yagiranye na Ruth Kalibbala Bwanika ubwo yasobanuraga ubuzima bwe guhera mu bwana.


Sandra yabwiye umunyamakuru ko ari we mwana w’imfura kuko avuka mu muryango w’abakobwa babiri n’abahungu batatu.


Yavuze ko kuba umwana w’imfura rimwe na rimwe biba bigoye cyane ko ubo ugomba kwigengesera ngo ubere urugero abavandimwe bamwe.


Ati “Biba bijya kugorana cyane ko buri kimwe ukora nk’umwana, uba unagomba kwigengesera cyane ko uba ufite abavandimwe bagomba kukureberaho. Bigaragaza wowe wa nyawe w’imbere ndetse unashaka kujya mu murongo ababayeyi bawe bashaka ndetse no guhuza ibyo byose n’uwo ushaka kuba.’’


Uyu mugore umaze igihe kinini muri Uganda yakomeje asobanura byinshi ku mubano we na Weasel, uko ababyeyi be bakiriye kumenya ko atwite yaragiye muri Uganda gushabika ndetse n’uko yagiye yisanga mu muryango w’abo kwa Mayanja yashatsemo.


Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.


Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa ‘Hideout’ gakunze guhuriramo Abanyarwanda benshi ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo.


Avuga ko kugira ngo yinjire ku isoko ry’imyidagaduro muri Uganda byaturutse ku nshuti ye y’umu-DJ ariko ikomoka mu Rwanda, yamutumiye mu bikorwa byo kumufasha mu gitaramo yari afite, uyu mukobwa aza kuhabona isoko aza kuhaguma gutyo.


Ati “Mfite inshuti y’umu-DJ yaje muri Kampala[...] yahuye n’abantu bake hano, bashaka umuntu wajya abafasha mu bikorwa byo kwamamaza aravuga ati nzi umukobwa umwe ariko aba mu Rwanda ntabwo nzi ukuntu bigiye kugenda ngo tumwemeze kuza hano akahaguma.’’


“Yarampamagaye arabimbwira ndaza. Naraje mara ibyumweru bibiri, ndavuga nti ibi bintu bigiye kumbera umutwaro gukora ingendo za hato na hato za Kigali-Kampala. Ubwo nagarukaga narahagumye ariko sinigeze mbibwira ababyeyi banjye kuko byari kuvamo ibiganiro birebire. Narabwiye nti hari amahirwe nabonye muri Kampala mureke ngende ndebe.’’


Yakomeje avuga ko nyuma y’igihe aba muri iki gihugu yababwiye ko yahisemo kuguma kuhaguma. Ati “Ariko n’ubundi nari umuntu mukuru ushobora kwifatira ibyemezo, ni uko nahagumye.’’


Uyu mugore avuga ko n’ubundi asanzwe afite umuryango muri iki gihugu urimo ba nyirarume na nyirasenge.


Inkuru ya IGIHE 

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...

Umuhanzi Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

  Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika. Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze. Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”. Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alu...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...

Nyagatare: Guverineri yasobanuye iby'abana 760 bajyanywe kwa muganga igitaraganya banyweye amata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata atari atetse yanywewe n’abana ku ishuri ariyo ntandaro yatumye abagera kuri 769 bajyanwa kwivuza, avuga ko kuri ubu bagera ku munani aribo bakiri kwa muganga mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi. Ni ikibazo cyatumye abana 769 bajya kwivuza ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, ariko kugeza ubu abana umunani nibo bari mu bitaro mu gihe abandi bose bagiye bahabwa imiti bagataha. Guverineri Rubingisa yabwiye IGIHE ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu. Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana n...

Ikipe ya Real Madrid igiye kugura umukinnyi ngenderwaho ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri Liverpool

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi. Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga. Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena. Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi. Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke. Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300. Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.