Niyitegeka Gratien akaba mukinnyi wa filime z’uruhererekane hano mu Rwanda wamenyekanye ku mazina nka Papa Sava muri filime (Papa Sava) ndetse no muri Seburikoko akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ifoto ikomeje gucicikana cyane ku rukuta rwa Instagram aho Seburikoko cyangwa Papa Sava arikumwe n’inkumi y’ikimero umwe afite ifoto undi afite indabo bikaba bikomeje gukekwa ko baba bari mu rukundo cyangwa ari ibya filime nk’uko benshi bakomeje kubimenyera mu byamamare hano mu Rwanda.
Zimwe mu nshuti ze harimo na Clapton Kibonke bakinana muri Seburikoko bakomeje ku byibazaho cyane arinako Clapton yabivuze ati:”Umunsi umwe muzagirango ni filime nyamara”.
Inkuru ya YEGOB
Comments
Post a Comment